UPDATE: Urukiko rwarekuye umuhanzi Jowest waregwaga “gusambanya ku gahato umukobwa”

UPDATED: 19h25 Umujyanama w’uyu muhanzi Jowest yabwiye RadioTV 10 ko Urukiko rwategetse ko uyu muhanzi afungurwa, ndetse ubu yamaze no gutaha.

Yavuze ko uyu muhanzi yasomewe icyemezo n’Urukiko kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare, akaba umwere ku byaha yaregwaga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yari yabwiye UMUSEKE ko Jowest yafashwe tariki 01 Gashyantare 2023, akekwaho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukubita no gukomeretsa undi ku bushake.

Tariki 16 Gashyantare, 2023 nibwo yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

 

Umuhanzi Jowest amaze igihe afunzwe akekwaho gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 18, RIB ivuga ko yabikoze mu bihe bitandukanye kuva mu mpera za 2022.

Jowest azwi mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Agahapinesi’

Jowest azwi mu ndirimbo nka ‘Agahapinesi’, ‘Pizza’, ‘Hejuru’, na ‘Saye’ aheruka gushyira hanze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B.Thierry yemeje ifungwa rya GIRIBAMBE Joshua w’imyaka 22.

Yabwiye UMUSEKE ko yafunzwe na RIB tariki ya 01 Gashyantare, 2023 akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato (rape), no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

- Advertisement -

Ati “Ibyo byaha akekwaho yabikoze mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa 10/2022. Yabikoresheje  umuntu w’igitsina gore w’imyaka 18.”

Yavuze ko byabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Ahitegeye.

Dosiye ye ngo yamaze gukorwa yoherezwa mu Ubushinjacyaha ku wa 06/02/2023, ndetse ikaba yararegewe Urukiko.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko icyemezo cy’Urukiko ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo biteganyijwe ko gisomwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21/02/2023.

Amakuru ku ifungwa rya Jowest yamenyekanye ubwo byatangazwaga mu kiganiro kitwa The Choice Live gitambuka kuri Televiziyo y’Imyidagaduro ya Isibo, bavuga ko yatawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gashyantare.

Jowest afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Bivugwa ko umukobwa ashinjwa gusambanya, afite umwana yabyaranye n’undi muntu, kandi akaba asanzwe abana n’umubyeyi w’umuhanzi Jowest ari na we umurera.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yafunzwe mu ntangiriro za Gashyantare, 2023

KUBWIMANA Bonaventure / UMUSEKE.RW