Abana bavutse ku bazungu mu Rwanda bakabihakana baracyugarijwe n’ibibazo

Umubare w’abana bavuka ku banyamahanga b’uruhu rwera baza mu bikorwa bitandukanye by’iterambere mu Rwanda, ukomeje kuzamuka ari nako uruhuri rw’ibibazo bibibasira byiyongera umunsi ku wundi.

Imiryango irengera Abametisi ivuga ko hari ibibazo byugarije abana 

Ubukene, kutemerwa n’umuryango, kudasa n’abandi ku ruhu, kubura urukundo rw’undi mubyeyi, ni bimwe mu bibazo byugarije aba bana mu mikurire yabo.

Ababyeyi b’abo bana bavuga ko iyo abo banyamahanga bamenye ko babateye inda, basubira mu bihugu byabo, umwana yavuka bakabizeza ubufasha, akenshi bwo ku munwa kuko iyo babahamagaye babasubiza ko bazaza mu Rwanda bagakora ADN.

Hari n’abanyarwandakazi bavuga ko bibagora kumenya abo bazungu babyaranye kuko usanga batazi amazina yabo nyakuri n’imbogamizi z’ururimi.

Abari muri Kigali iyo uganiriye n’abo bagore bavuga ko babyaranye n’Abaturukiya baje bubaka ’Kigali Convention Centre’ cyangwa ari Umushinwa wubakaga umuhanda runaka.

Hari n’abakubwira ko uwabateye inda ari Umuhinde wakoraga muri resitora, ari Umwongereza wari waje mu nama kuri Serena cyangwa umuzungu waje gusura u Rwanda bakishimana.

Alain Numa umuyobozi wa Association des Métis du Rwanda [AMERWA] , avuga ko aba bana batitaweho bashobora kuba ikibazo mu gihe kizaza ku bwo kutamenya inkomoko yabo.

Avuga ko bafasha ababyeyi babo bana mu bikorwa bigamije kwiteza imbere no gushaka imiryango yabo n’imyirondoro y’abo bazungu babatera inda bakabirengagiza.

Asobanura ko bafatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga witwa ‘Metis Vision Organisation/MVO’ bakomeje gushakisha abana bitwa Abametisi mu rwego rwo kubakorera ubuvugizi kugira ngo bave mu mibereho mibi.

- Advertisement -

Mu myaka ibiri ishize hashinzwe [AMERWA] umuryango ufasha abagore nk’abo batereranywe abana na ba se b’abazungu, kuri ubu abana 11 b’Abametisi batangiye gufashwa.

Numa Ati ” Twese uwaduha ubushobozi nta mwana wasigara yandavura yitwa ikinyendaro, nta nyina wasigara yandavura yitwa indaya butwi. Kubera ubushobozi butaraba bwinshi turacyagenda buhoro ariko bikajyana n’ubwo buvugizi.”

Diane Mbarushimana Martin, ni Umunyarwanda uvuka k’Umunyarwandakazi n’Umufaransa, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga witwa ‘Metis Vision Organisation, avuga ko azarwana intambara ishoboka yose kugira ngo abana b’Abametesi babone uburenganzira.

Yagize ati”Nagize ibikomere bikomeye cyane, nari umwana w’umuhanga mu ishuri ariko sinashoboye gukomeza kubera imbogamizi zifatiye ko ntasa n’abandi.”

Asobanura ko bafatanyije na AMERWA biyemeje gushyigikira abagore babyaye Abametisi muri gahunda yiswe “Zamuka Mugore” aho biyemeje gufatanya n’inzego z’ibanze mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama mu mishinga iteza imbere abagore badafite amikoro.

Mu mishinga bateganya kubafasha guteza imbere harimo uwo gukora amasabune asukika, ndetse n’ibijyanye n’ubucuruzi buciriritse.

Ku wa 08 Werurwe 2023 ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore, AMERWA na MVO bazawizihizanya n’Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama.

Kuri uwo munsi hazatangwa ibihembo bya “Zamuka Mugore” ku nshuro ya kabiri ku matsinda yahize ayandi mu rwego gufasha abagore nk’abo batereranywe abana na ba se b’abazungu.

Kugeza ubu AMERWA na MVO bifashisha za Ambasade mu gushaka umwirondoro wuzuye wa se w’umwana, ariko iyo bitabonetse bagana inkiko kugira ngo izo Ambasade zishyire imbaraga mu gushakisha abo banyamahanga b’uruhu rwera babyaranye n’abanyarwandakazi.

Alain Numa, uvuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda hamwe n’umugabo w’Umubiligi
Alain Numa na bagenzi be bashinze imiryango irengera Abametisi, yiyemeje no kubashakira ba se
Diane Mbarushimana Martin, uvuka ku Munyarwandakazi n’umugabo w’Umufaransa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW