Abanyarwanda basabwe uruhare mu kurandura Igituntu

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyasabye abanyarwanda uruhare mu kurandura indwara y’Igituntu, bivuza kare ku bahuye n’ubu burwayi.

Abajyama b’ubuzima 26 bashimiwe uruhare rwabo mu kurwanya igituntu

Ibi iki kigo cyabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, uRwanda n’Isi bizihizaga umunsi wahariwe kurwanya indwara y’igituntu.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo nka kamwe kakigaragaramo abarwayi iyi ndwara.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatanye turwanye igituntu”.

Umuyobozi ushinzwe gukumira no kurwanya indwara mu Kigo cy’Ubuzima (RBC), Dr Tuyishime Albert, yagaragaje ko uRwanda mu bihe bitandukanye rwashyize imbaraga mu kurwanya igituntu kandi byatanze umusaruro.

Ati “Ubukangurambaga mu kumenya indwara y’igituntu byashyizwemo imbaraga nyinshi twifashishije cyane abajyanama b’ubuzima ndetse n’imiryango yigenga idaharanira inyungu.”

Akomeza avuga ko uRwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2035, ruzaba rwaranduye burundu  iyi ndwara.

Yasabye abanyarwanda kugira uruhare. Ati “Buri wese afite uruhare ndetse n’icyo yakora kugira ngo iyi ntego yo kurandura igituntu tuyigereho.”

Akomeza ati “Uretse uru ruhare, kwisumisha hakiri kare no gufata imiti neza ku bagaragayeho n’ubu burwayi.”

- Advertisement -

RBC ivuga ko uwagaragayeho ubu burwayi , yitabwaho  ahabwa imiti ku buntu kugeza igihe bakiriye.

Umuyobozi w’ishami rirwanya indwara y’igituntu n’izindi ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero muri RBC,Dr Migambi Patrick, yagaragaje  ko uRwanda rwahanganye n’indwara y’igituntu aho mu myaka 20 ishize  rwagabanije indwara y’igituntu ku kigereranyo cya 42%.

Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bafite ibyago byinshi byo kwandura igituntu

Ni mu gihe  impfu ziterwa n’igituntu zagabanutse  ku kigereranyo cya 38% mu myaka 20 ishize.

Dr Migambi asanga kuri ubu nta munyarwanda ukwiye gupfa azize igituntu.

Ati “Isi tugezemo, iterambere tugezemo mu Rwanda, ntabwo twakagombye kumva ko hari umuntu warwaye igituntu agapfa. kubera ko Leta ygereje abaturage ubuvuzi, hari umuti, hari abantu bashobora kubafasha.”

Akomeza ati “Dukeneye yuko abantu bose bagaragaza cyangwa se bakeka ko bafite igituntu kwihutira kujya kwa Muhanga, kugira ngo babashe kwivuza.”

Mu mwaka 2022 RBC ivuga ko abarwaye iyi ndwari bari 538000, muri abo 99% bahise batangira imiti.

Abarwaye igituntu cy’igikatu ni abantu 39 ,baravuwe nabo barakira. RBC ivuga ko 90% by’abarwayi igituntu bavurwa bagakira neza.

Mu 2022 ,Akarere ka Rulindo hapimwe indwara y’igituntu mu bantu 4,040. Abantu 1938 bagejejwe kwa muganga babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima.

Mu 4,040 abaturage 120 basanze baranduye igituntu. 48 muri bo bajyanywe ku kigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima, mu gihe 85 bafashe imiti neza.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya igituntu witabiriwe n’abakora mu nzego z’ubuzima

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE i Rulindo