Abayobozi ba Angola batangiye kuvugana na M23 ngo ihagarike imirwano

Perezida wa Angola, umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo, yavuze ko abayobozi b’icyo gihugu bavugana n’ab’umutwe wa M23 ngo bahagarike imirwano.

João Lourenço, Perezida wa Angola hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi, i Luanda tariki 06 /07/2022

Umutwe wa M23 wari was abwe kugenda uva mu bice wigaruriye kuva tariki 27 Gashyantare, 2023 kugera ku wa 30 Werurwe, 2023 bikazaba byarangiye.

Perezida wa Angola abanyamakuru ba RFI bamubajije ikimaze gukorwa nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Addis-Abeba yiga ku mutekano wa Congo.

João Lourenço, Perezida wa Angola yavuze ko iyo hari intambara biba bigoye ko amahoro ahita aboneka, kuko ngo isasu rya mbere rihindura byinshi.

Yavuze ko abatekereza ko amahoro yahita aboneka muri Congo baba bari kwibeshya kuko bisaba igihe.

João Lourenço yatanze urugero ku ntambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine, avuga ko ubu imaze umwaka, ndetse nta we uzi igihe izamara.

Ku kibazo cya Congo, naho ngo niko bimeze.

Ati “Nyuma y’inama iheruka kubera i Luanda, twabashije kugera ku gahenge ko guhagarika imirwano, gusa nyuma kagiye gahungabana kenshi. Turashaka kongera kubona agahenge bagahagarika imirwano.”

Yavuze ko hazakurikiraho ko abarwanyi ba M23 bashyirwa mu buzima busanzwe, ndetse bakemererwa gusubira mu bice bavukamo muri Congo.

- Advertisement -

Inama yabereye i Addis-Abeba yahaye Angola inshingano yo kuganiriza abayobozi b’umutwe wa M23 mu rwego rwo kugera ku bintu bibiri, birimo kubona agahenge ko guhagarika imirwano, no kuba M23 yava mu bice yafashe.

Ati “Ibyo biganiro byabayeho hagati y’abayobozi ba Angola n’abakuriye umutwe wa M23. Nta musaruro biratanga kugeza ubu.”

Ibyo biganiro byatangiye kubaho tariki 28 Gashyantare, 2023.

Inama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Addis-Abeba, yanasabye ko agahenge ko guhagarika imirwano nikaboneka, hazakurikiraho kohereza ingabo z’ibihugu by’Akarere.

Izo ngabo zizava mu bihugu bitanur, Kenya, Uganda, u Burundi, Sudan y’Epfo na Tanzania.

Perezida wa Angola, João Lourenço avuga ko nubwo bizasaba ubushobozi, icyo kibazo gikurikiranwa n’Akanama ka Africa yunze ubumwe gashinzwe umutekano.

Nyuma y’inama y’i Bujumbura, n’i Addis Ababa zabaye muri Gashyantare, 2023, abakuru b’ibihugu bari basabye ko imirwano ihita ihagarara ariko ntibyigeze byubahirizwa.

Umutwe wa M23 wagiye uvuga ko ugabwaho ibitero, na wo ukirwanaho, ndetse bituma wambura ingabo za Leta ibice bitandukanye muri Teritwari ya Masisi.

UMUSEKE.RW