Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yatumiye abahanzi bagezweho mu Rwanda mu gitaramo gikomeye kizabera muri Uganda. 

Kenny Sol ari mu bahanzi bo mu Rwanda bazasusurutsa abagande

Itumirwa ry’abahanzi nyarwanda mu gitaramo gikomeye cyiswe “Rukundo Egumeho” ni umwe mu kwishimira umusaruro w’ifungurwa ry’imipaka hagati y’ibihugu byombi.

Iki gitaramo cy’amateka kizaba ku wa 19 Mata 2023, abahanzi bakomeye mu bihugu byombi bakozweho na “MK Movement” kugira ngo bazatange ibyishimo ku bazaba babukereye.

Mu bahanzi bo mu Rwanda bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo kizabera ku kibuga cya Kigezi High Shool barangajwe imbere na Masamba Intore waherukaga gutamira i Kampala ubwo Gen Muhoozi yuzuzaga imyaka 48 y’amavuko.

Mu bandi batumiwe barimo Bwiza uri ku mugabane w’Ubulayi, Kenny Sol uri mu bakunzwe n’urubyiruko ndetse n’abandi batandukanye.

Abo muri Uganda barangajwe imbere na Bebe Cool inshuti y’akadasohoka ya Gen Muhoozi, Jose Chameleone, Eddy Kenzo, Azawi, Vinka, Spice Diana n’abandi.

Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga rwa twitter kuri uyu wa 27 Werurwe 2023 yavuze ko iki gitaramo kizaba aricyo gikomeye muri uyu mwaka, kandi ko bizaba ari ibicika.

Yongeyeho ko usibye abahanzi batangajwe hari n’abandi benshi bazasusurutsa abanya Uganda muri iki gitaramo cy’amateka.

Gen Muhoozi ukomeje kugaragaza inyota yo kuyobora Uganda aherutse gutangaza ko ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 bizabera i Kigali mu Rwanda ku wa 24 Mata 2023.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW