America yakurikiranye umuntu wayo wari ufingiye mu Rwanda – “Pressure out!”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yatangaje ko Abanyarwanda bakwiye kwakira imbabazi zahawe Paul Rusesabagina na Nsabimana Calxte uzwi nka “Major Sankara” n’abandi  nk’ibintu bisanzwe, kandi ko u Rwanda ari igihugu gitanga imbabazi.

Mukuralinda Alain yavuze ko Rusesabagina yarekuwe ku mbabazi n’ibiganiro byagizwemo uruhare na Qatar (Photo RBA)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, mu nama y’Abaminisitiri yateranye, byemejwe ko Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ’Sankara’ bahamijwe ibyaha by’iterabwoba bafungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, nyuma y’amabaruwa agaragaza ukwicuza no gusaba imbabazi.

Ni na ko byagenze amakuru avuga ko Paul Rusesabagina yafunguwe mu masaha akuze yo ku wa Gatanu, nk’uko Antony Blinken Umunyamabanga wa Leta muri America yabigaragaje, anishimira icyemezo cyafashwe n’u Rwanda.

Ati “Leta ya America yakiriye neza irekurwa rya Paul Rusesabagina. Ni ibyo gushima kumenya ko Paul (Rusesabagina) azasanga umuryango we mu gihe cya vuba. Turashima Leta y’u Rwanda yatumye kongera guhura bishoboka. Turanashima umusanzu wa Guverinoma ya Qatar.”

Mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, RBA, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nta gitutu (Pressure) cyashyizwe ku Rwanda ngo rurekure Paul Rusesabagina.

Ati“Nta mpamvu yo kuvuga ngo kubera ko ari umuntu uzwi, kubera ko ari umuntu ufite residence ya America (icyemezo cyo kuba muri America), Abanyamerica barimo gushyira mu bikorwa amategeko yabo, ngo bihindukemo igitutu.”

Ati “Abanyarwanda bagomba kubyakira nk’ibisanzwe biba.Ntabwo ari ubwa mbere abantu barekurwa kubera imbabazi.”

Mukuralinda yatangaje ko Abanyarwanda bakwiye kwakira ibyabaye nk’ibisanzwe.

- Advertisement -

Ati “Icyo Abanyarwanda bakwiye kumva ni uko mu bibaye nta gishya kirimo. Nta gishya kirimo u Rwanda rusanzwe rufungura abantu ku mbabazi, u Rwanda rusanzwe rufungura abantu by’agateganyo.”

Umuvugizi wa Guverinoma avuga ko ziriya mbabazi zahawe ba Rusesabagina uzihabwa agomba kuzisaba, akazihabwa cyangwa ntazihabwe.

Kuri we kuba Rusesabagina yaraburanye, agafungwa akatiwe ubutabera bwabayeho.

Mukuralinda avuga ko mu biganiro byabaye harimo no kureba indishyi ku miryango yagizweho ingaruka n’ibitero by’abababariwe, ngo Abavoka bari kubikurikirana bitinde bitebuke zizatangwa.

Yanavuze ko mu kibazo cya Rusesabagina, hajemo ubuhuza bwa Qatar bushingiye cyane ku bucuti buri hagati y’Abayobozi b’ibihugu byombi.

Rusesabagina ubwo yerekwaga itangazamakuru muri Kanama 2020

 

Byagenda bite Rusesabagina asubiye mu byaha…

Umuvugizi muri Perezidansi, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe, ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

Rusesabagina  yaraye avuye muri gereza ya Nyarugenge ajyanwa mu rugo rwa  Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda nkuko Aljazera yabitangaje

Bivugwa ko irekurwa rye ryagizwemo uruhare na Leta ya Qatar.

Hari andi makuru ahamya ko nyuma yo kurekurwa kwe, azava mu Rwanda agana i Doha muri Qatar aho azamara iminsi mbere yo kwerekeza muri Amerika, igihugu yari asanzwe atuyemo mbere yo gufungwa.

“Nimundekura nzibagirwa kunenga Politiki z’u Rwanda”, byinshi ku mbabazi zahawe Rusesabagina

Rusesabagina yakatiwe muri Nzeri 2021 ahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kwikura mu rubanza

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW