Bihinduye isura mu Gikombe cy’Amahoro, FERWAFA yanze ikirego cy’Intare FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamenyesheje Intare FC ko ikirego cyayo yifuza ko Rayon Sports iterwa mpaga mu mukino wa 1/8 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro 2023, nta shingiro gifite.

Umukino ubanza wabereye i Shyorongi, Rayon Sports itsinda Intare FC 2-1

FERWAFA ivuga ko komite ishinzwe amarushanwa yateranye tariki 20 Werurwe, 2023 yiga ku kirego Intare FC yatanze tariki 12 Werurwe, 2023 isaba ko Rayon Sports iterwa mpaga, isanga nta shingiro gifite.

Yemeje ko umukino wo kwishyura uzahuza Rayon Sports n’Intare FC ku wa Mbere tariki 27/03/23 kuri Stade yo mu Bugesera ku isaha ya saa 15h00.

Umukino ubanza Rayon Sports yatsindiye Intare FC i Shyorongi 2-1.

Impaka zari zabaye ndende ubwo tariki 08/03/2023 Rayon Sports yatangazaga ko yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro “kubera icyo bise akavuyo no kutubahiriza amategeko kw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa].”

Nyuma y’iminsi ibiri gusa, Rayon Sports yanditse ivuga ko igarutse mu irushanwa.

Comédie irakomeje! Rayon yagarutse mu gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Intare FC yari izi ko yashoza urubanza igakuramo Rayon Sports idakinnye umukino wo kwishyura, yahise yandika ibaruwa tariki 12/03/2023 ivuga ko kuva yabona ibaruwa ya FERWAFA ivuga ko umukino wimuriwe tariki 10 Werurwe, 2023, nta yindi baruwa bigeze ibona iyivuguruza.

- Advertisement -

Intare FC yasabaga FERWAFA kwemeza ko Rayon Sports itewe mpaga mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu irushanwa FERWAFA Peace Cup 2023, ndetse ikemeza ko Intare FC ari yo ikomeje mu cyiciro gikurikiyeho kuko igiteranyo cy’ibitego byavuye mu mikino yombi (ubanza n’uwo kwishyura) byari kuba ari ibitego 2 bya Rayon Sports (yatsinze umukino ubanza) n’ibitego 4 by’Intare FC (kuko yari kuba yatwaye amanota 3 iteye mpaga ndetse ikanahabwa ibitego 3).

Amakipe ya Kiyovu SC, APR FC, Rwamagana FC, Musanze FC, Marine FC, Police FC, na Mukura VS, ziri muri 1/4 ubwo izabasha gusezerera indi mu mukino wa Rayon Sports na Intare FC izahita yuzuza amakipe 8 azakina 1/4.

UMUSEKE.RW