DRC: Igitero cya ADF cyahitanye abasivili benshi

Inyeshyamba z’umutwe w’iterabwoba wa ADF ubarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagabye igitero mu mujyi wa Nguli muri Gurupema ya Bukenye muri Teritwari ya Lubelo bica abasivili banasahura amaduka.

Inyeshyamba za ADF zikomeje guhitana ubuzima bw’abanyecongo

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru aho izi nyeshyamba zitwaje imihoro n’imbunda ziraye mu baturage zica abagera ku 10 abandi bakaba baraburiwe irengero.

Amakuru avuga ko izo nyeshyamba zaje ziturutse mu gace ka Mulimande zinyuze mu duce twa Museya na Kyavinyonge, abaturage batabaje inzego z’umutekano babura ubutabazi.

Nyuma yo kwica abo basivili, inyeshyamba za ADF zasubiye inzira zaturutse ntawe zishisha kuko ingabo zabaga muri utwo duce zajyanwe mu mirwano M23 ihanganyemo na Leta ya Congo.

Sosiyete Sivile y’i Lubelo ivuga ko batewe agahinda no kuba abaturage batabaza ariko bakabura kirengera bakagera aho bamburwa ubuzima.

Yagize iti “Ikibabaje gutabaza kwacu ntacyo kwagezeho, turasaba ko Leta iduha abasirikare bo kurinda abaturage.”

Mu byumweru bitageze kuri bibiri, muri Beni na Lubero abantu barenga ijana bishwe n’inyeshyamba za ADF zifite inkomoko muri Uganda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW