Gasabo: Abagore bahawe gaz zo kubafasha kwihutisha imirimo yo mu rugo

Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural itangaza ko guha abagore gaz zo gutekesha bigamije gufasha igihugu kubungabunga ibidukikije no kugabanya igihe umugore yicaraga imbere y’imbabura bikamubuza gukora ibindi bikorwa by’iterambere.

Abahawe gaz zo gutekesha bavuga ko bigiye kugabanya umwanya bamaraga imbere y’imbabura

Uyu muryango uvuze ibi nyuma yo kuremera gaz zo gutekesha abagore 30 bo mu Karere ka Gasabo bahoze mu bucuruzi bwo mu muhanda butemewe aho birirwaga bakwepana n’inzego z’umutekano.

Guhabwa izi gaz zo gutekesha ngo ni mu ntego Réseau des Femmes yihaye intego y’uko abagore batunga gaz kuko bifasha kurengera ibidukikije no guhendukirwa n’ikiguzi bakoreshaga bagura amakara.

Umuyobozi wa Réseau des Femmes ku rwego rw’igihugu, Uwimana Xaverine avuga ko guha izi gaz abagore ari muri gahunda yo kwifatanya n’Akarere ka Gasabo mu guteza imbere abagore bacuruzaga agataro bavuye mu muhanda bakaba baragiye gucururiza mu isoko ryemewe.

Ati “Yatanze ziriya gaz kugira ngo ifashe bariya bagore babone uburyo bwo guteka, uburyo bwo kugabanya za mvune zishobora gutuma bakerererwa cyangwa se bakaba basiba kujya gukora bwa bucuruzi bwabo.”

Akomeza agira ati “Iyo ufite gaz uteka vuba waba uje utinze cyangwa ugasiga utetse, niyo mpamvu twahaye gaz bariya bagore kugira ngo babashe gukora ubuscuruzi bwabo boroherezwa za mvune zo mu rugo, ya mirimo myinshi abagore bakora badahemberwa.”

Uwimana ashimangira ko Réseau des Femmes biri mu nshingano zayo guteza imbere umugore no kugabanya imvune z’imirimo umugore akora adahemberwa kugira ngo abashe kwitabira ibikorwa bibyara inyungu agere ku ifaranga.

Abagore bahawe gaz mu rwego rwo kubafasha kwihutisha imirimo yo mu rugo no kurengera ibidukikije bahuriza ku kuba bagiye gusezerera imvune bahuraga nazo.

Umwe mu baganiriye n’UMUSEKE yishimiye cyane kuba yahawe gaz kuko imbabura yamuvunaga kuyicana yashimiye ubuyobozi bwamufashije kugira ngo ajyane n’abandi mu iterambere.

- Advertisement -

Ati “Biranshimishije cyane kuba ngiye gutekera kuri gaz. Ngiye kumenya guteka ntekere umugabo neza bidatinze nk’uko yazaga akirirwa abitegereje.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline,  yasabye abagore gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye, by’umwihariko bakoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati “Turabizi ko ikoranabuhanga ari inkingi mu iterambere, kuba abagore badakoresha ikoranabuhanga rero bituma umugore atamenya amakuru amuganisha ku iterambere. Tugomba kwiha intego zo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo twiteze imbere, duteze imbere umuryango ndetse n’igihugu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta, wari witabiriye umunsi mpuzamahanga w’abagore hatangiwemo izo gaz, yavuze ko kuba abagore aribo benshi mu gihugu, kubirengagiza mu rugendo rw’iterambere byaba ari ukwihima.

Yavuze ko Leta yashyizeho amategeko n’uburyo bwose bufasha abagore n’abakobwa gutera imbere, haba mu mashuri, ubuzima, imibereho myiza n’ibindi.

Ati “Uruhare rw’umutegarugori mu gutekerereza igihugu rurigaragaza cyane, murabibona namwe mu nzego zitandukanye zihari. Byose biva mu bumenyi bakura mu ishuri ritashobokaga igihe umugore atari afite uburenganzira bwo kwiga.”