Ijambo Perezida Kagame yageneye umuryango wa Gen (Rtd) Gatsinzi

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyakwigendera Jenerali (Rtd) Marcel Gatsinzi washyinguwe none mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe, yari umuntu ufite indangagaciro zatumye akorera igihugu mu bihe bitandukanye.

Gen Gatsinzi umurambo we wasezeweho bwa nyuma mu kiliziya cya Regina Pacis, ushyingurwa mu irimbi rya gisirikare i Kanombe

Kuri uyu wa Kane nibwo habayeho imihango yo gusezera bwa nyuma no gushyingura mu cyubahiro, Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wapfiriye mu Bubiligi tariki 06 Werurwe, 2023 ariko umurambo we ukazanwa i Kigali.

Yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe nyuma y’imihango yo kumusezeraho muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera.

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, ni we wasomye ijambo rikubiyemo ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, umugaba mukuru w’icyirenga w’ingabo z’igihugu, akaba yashimye ubutwari bwa nyakwigendera Jenerali (Rtd) Marcel Gatsinzi, ndetse yizeza umuryango we ko igihugu kizakomeza kuwuba hafi.

Gen Gatsinzi Marcel umuntu mwiza “wumva ubumwe bw’Abanyarwanda”

Gen James Kabarebe aha icyubahiro umurambo wa Gen Gatsinzi Marcel

 

IJAMBO RIKUBIYEMO UBUTUMWA PEREZIDA PAUL KAGAME, UMUGABA W’IKIRENGA W’INGABO Z’U RWANDA YAGENEYE UMURYANGO

Ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda aha ubutumwa bw’akababaro umuryango ku munsi wo guherekeza nyakwigendera Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi.

- Advertisement -

Muryango, bavandimwe nshuti z’umuryango wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi, muryango mugari w’ingabo za RDF, bayobozi b’inzego z’umutekano n’iza guverinoma. Mu izina ryanjye bwite, iry’umuryango wanjye n’iry’umuryango mugari w’ingabo z’u Rwanda twifanyije namwe kuri uyu munsi w’akababaro duherekeje mu cyubahiro Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi.

Iki ni igihe cy’akababaro gakomeye, cyane cyane ku muryango wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi, ni igihe kandi cy’akababaro kenshi ku muryango mugari w’ingabo z’u Rwanda no ku gihugu muri rusange, cyane iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na Gen (Rtd)

Marcel Gatsinzi, mu mirimo myiza n’ibigwi bye.

Haba mu rugamba rwo kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu cyacu ndetse n’urwo kugiteza imbere, yarakomeje kugeza aho agiriye mu kiruhuko cy’iza bukuru.

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yakoreye igihugu mu bwitange, atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye kugeza aho agiriye mu kiruhuko cy’iza bukuru.

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yakoreye Guverinoma n’Ingabo z’u Rwanda mu nzego nyinshi zitandukanye. Izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi bwo kuzuza indangagaciro zibereye igihugu n’ingabo z’u Rwanda.  Yaharaniraga iteka ko abo ayobora bubahiriza izo ndangagaciro.

Atabarutse igihugu n’umuryango twese tukimukeneye.

Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu rero ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera byaranze Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi.

Nanone mu bihe nk’ibi turizeza umuryango we ko ubuyobozi bw’igihugu binyuze muri ministeri y’ingabo na RDF buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe no mu muco wacu.

Nshoje nongera kubashimira kuba mwifatanyije n’umuryango ndetse n’ingabo za RDF muri rusange mu gutabara umuryango no guherekeza mu cyubahiro Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi.

Mukomere kandi mukomeze kuba hafi umuryango muri ibi bihe bitoroshye. Imana ihe Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi kuruhukira mu mahoro.

AMAFOTO @MoD

UMUSEKE.RW