Gen Gatsinzi Marcel umuntu mwiza “wumva ubumwe bw’Abanyarwanda”

Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo rigaragaza akababaro cyatewe n’urupfu rwa (Retired) Gen Gatsinzi Marcel wabaye Minisitiri w’Ingabo, mu butegetse bwa RPF-Inkotanyi.

Gen RTD Gatsinzi Marcel yapfiriye mu Bubiligi

Gen Gatsinzi Marcel yaguye mu Bubiligi ku wa Mbere tariki 06 Werurwe, 2023.

RDF ivuga ko yababajwe n’urupfu rw’uyu musirikare mukuru wabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2002 kugera mu 2010.

Gen Gatsinzi yanabaye Minisitiri w’Ibiza no Gucyura impunzi kuva 2010 kugeza 2013.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko cyihanganishije umuryango wa nyakwigendera Gen Gatsinzi Marcel muri ibi bihe by’agahinda.

Yari umuntu mwiza….

Umwe mu babanye na Gen Gatsinzi Marcel yabwiye UMUSEKE ko yari umuntu mwiza. Ati “Ni umuntu mwiza, yumva abantu, yumva ibintu, yari umuntu wumva abantu ndetse wumva ibintu, umuntu ushyira mu gaciro mu buzima.”

Ntifuje ko tuvuga amazina ye, gusa, yabwiye UMUSEKE ko Gen Gatsinzi ari we wumvishaga abasirikare ba Leta ya Habyarimana Juvenal kumvikana n’aba APR (Inkotanyi) bari bahanganye ku rugamba.

Gen Gatsinzi Marcel yasimbuwe na Gen James Kabarebe ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo (Photo The NewTimes)

Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi mu Rwanda, General Gatsinzi yagaragaye mu myanya ikomeye y’ubutegetsi haba mu gisirikare ndetse no muri politiki.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 1995 General Gatsinzi yabaye umugaba wungirije w’igisirikare cya leta nshya yari imaze gushingwa mu Rwanda.

Hagati y’umwaka wa 1997 n’2000, General Gatsinzi yashinzwe kuyobora Gendarmerie y’igihugu aho yavuye ajya gushingwa urwego rw’igihugu rw’ubutasi – National Security Service – kugeza mu mwaka wa 2002.

Mu gihe cy’imyaka 8 yashinzwe kuyobora ministeri y’ingabo hagati y’umwaka wa 2002 na 2010.

General Marcel Gatsinzi yabaye kandi ministri ushinzwe kurwanya ibiza hagati ya 2010 na 2013 kuva icyo gihe akaba ataragize akandi kazi kazwi ka leta.

Aha Gatsinzi Marcel yari Minisitiri w’Ibiza no gucyura impunzi

Hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 General Gatsinzi yabaye mu mutwe w’indorerezi hagati y’ingabo za Habyarimana n’iz’umutwe wa FPR-Inkotanyi barwanaga.

Ubusanzwe Gatsinzi Marcel yavukiye mu mujyi wa Kigali tariki 09 Mutarama, 1948.  Amashuri ye yayarangije mu 1968 mu ishuri rya Mutagatifu Andreya i Nyamirambo.

Yize ibya gisirikare (Military Academy Kigali) mu mwaka wa 1970. Yakomereje mu ishuri ryigisha iby’intambara mu Bubiligi (Ecole de Guerre Brussels-Belgium) mu mwaka wa 1976, ndetse yiga ibya politiki muri America (Institute of World Politics WDC USA), mu mwaka wa 2000.

Gen Gatsinzi Marcel yabaye indorerezi hagati y’ingabo za Leta ya Habyarimana n’iz’umutwe wa FPR-Inkotanyi byari bihanganye

UMUSEKE.RW