Ikipe ya Benin n’abayiherekeje bageze i Kigali

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ikipe ya Benin yaraye i Kigali

Ikipe ya Benin bakunda kwita les Guépards yageze i Kigali amahoro, ikaba izahura n’Amavubi mu mukino wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cya Africa, izabera muri Cote d’Ivoire.

Ikipe ya Benin yaraye i Kigali

Abayoboye ikipe ya Benin n’ikipe bageze i Kigali mu masaha akuze y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

Bénin yari yahagurutse i Cotonou ije i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe, 2023.

Iyi kipe y’umutoza Gernot Rohr ntabwo iri kumwe n’abakinnyi babiri b’imena.

Sessi d’Almeida na Jordan Adéoti bombi ntibahari mu mukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe, 2023 kuri Stade Pelé Kigali, i Nyamirambo kubera ko bakenewe mu makipe bakinamo i Burayi.

Sessi d’Almeida  akinira ikipe ya Pau FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa, naho Jordan Adéoti akinira Laval na yo yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa.

Benin iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda L, birasaba ko izatsinda u Rwanda ikagaruka mu irushanwa.

U Rwanda rwo rwabashije kubona inota muri Benin rutsinze uyu mukino rwagira amanota 5 bikarufasha kwishyira mu mwanya mwiza.

Iri tsinda kandi ririmo Mozambique, ndetse na Senegal iriyoboye.

- Advertisement -
Benin itozwa na Gernot Rohr

UMUSEKE.RW