Ikirwa cya Nkombo cyungutse abakuze 70 bazi gusoma no kwandika

Abagore 69 n’umugabo umwe bakuze bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi biyongereye mu mibare y’abahatuye bigishijwe gusoma,kwandika no kubara neza.

Abakuze bo ku Nkombo bigishijwe gusoma no kwandika

Umurenge wa Nkombo ni ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu  bitewe n’amateka n’imitere yaho giherereye kwiga byari inzozi, abahavuka bigiraga mu burobyi abandi bakajya kwibera abakozi bo mu rugo hakurya yacyo.

Ku wa 10 Werurwe 2023 nibwo aba baturage bari bamaze umwaka bigishwa gusoma, kwandika no kubara bahawe impamyabunenyi, bishimira ko bavuye mu icuraburindi ry’ubujiji bari bamazemo igihe.

Nyirahagenimana Julienne yavuze ko amasomo yahawe yazamuye imitekerereze ye by’umwihariko akaba asigaye afasha umwana we gusubira mu masomo.

Yagize ati “Ubu byaramfashije nsigaye mfasha umwana umukoro wo murugo, umutware anyoherereza mesaje nkamenya icyo yambwiye, yambwira umubare w’amafaranga nkayakoresha ntahubutse.”

Nyiratakontagize Patricie nawe avuga ko nyuma yo kujijurwa asigaye akora ubucuruzi atikanga abamuriganya.

Ati “Mugihe umuntu yapanze umushinga wo gucuruza bimuteza imbere yisanga mu bandi ntihagire umuriganya, iteka ryose yumvako umubare w’amafaranga yashoye awuzi.”

Kantamati Solange, Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta witwa Ibiganza bizana Ibyiringiro (Hands producing hope)  yavuze ko bigishije abakuze kugira ngo baryoherwe n’icyerekezo cy’igihugu.

Ati “Twashakaga gufasha wa muntu uri hasi udafite uwamuvuganira akagera aho natwe twageze, tukamuha uko yakwiteza imbere.”

- Advertisement -

Avuga ko buri mwaka bafata abangana n’ubushobozi bwa Hands Producing Hope aho abakuze basigaye bafasha abana imikoro yo mu rugo bajya no gusenga bakabasha kwisomera ijambo ry’Imana.

Babafasha no kwiteza imbere binyuze mu mishinga itandukanye abandi bakigishwa imyuga ibafasha kubaho neza mu buzima bwa buri munsi.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambaje Marie Florence witabiriye ibirori byo gutanga izi mpamyabmenyi yibukije abazihawe ko bagomba kuzibyaza umusaruro , baharanira kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ati “Tugomba guharanira kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi abahawe impamyabumenyi turabasaba kuzibyaza umusaruro.”

Mu gihe cy’imyaka itandatu abakuze bagera kuri 287 bamaze kwigishwa kubara, gusoma no kwandika.

Bigishwa n’imyuga ibafasha kubona ifaranga

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi