Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko mu mpera z’iki Cyumweru gishize, habayeho guhangana n’ibyihebe byo mu mutwe wa ADF benshi bahasiga ubuzima.

Ingabo za Uganda zimaze igihe zikorana n’iza Congo mu guhangana na ADF

Ni igitero cyabaye ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe, 2023, ahagana saa yine z’amanywa (10h00 a.m).

Umutwe w’ingabo za Uganda (UPDF Operation Force) ziri muri batayo ya 2 irwanira mu misozi, zasakiranye n’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’agace ka Lusulube.

Ni hafi y’uruzi rwitwa Semuliki, muri Sagiteri ya Rwenzori mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibiro by’Umuvugizi w’Ingabo muri Uganda, bivuga ko “ibyihebe 22” byo mu mutwe wa ADF byishwe.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere, UPDF ivuga ko abasirikare ba Uganda bambuye inyeshyamba za ADF imbunda 4 za SMG n’ibindi bikoresho birimo radio z’itumanaho, n’imirasire y’izuba ndetse babasanganye ibitabo bya Koroani (Quran).

Uganda yatakaje umusirikare umwe witwa Private Yasir Yasin.

Ingabo za Uganda zimaze igihe zikorera mu Burasirazuba bwa Congo aho zifatanya n’iza Congo guhangana n’umutwe wa ADF.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -