Inkuru ikora ku mutima y’urukundo hagati ya Perezida wa FIFA n’igihugu cy’u Rwanda

Ntabwo ari ugihimba ngo inkuru iryohe, Gianni Infantino ni we ubwe wagarutse ku nkuru y’urukundo hagati ye n’igihugu cy’u Rwanda, ndetse akaba yabivuze ubwo yatorerwaga kuyobora FIFA mu yindi manda izagera muri 2027.

Perezida wa FIFA Gianni Infantino yavuze ko afitanye umubano wihariye n’u Rwanda

Mu ijambo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino udahisha urukundo rwe ku Rwanda, yavuze ko aza muri iki gihugu yari agamije kwiyamamariza kuyobora FIFA, icyo gihe u Rwanda rwari rwakiriye irushanwa ry’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN yabaye tariki 16 Mutarama, kugera tariki 7 Gashyantare, 2016.

Byarashobokaga ko Gianni Infantino acika intege, agatera umugongo u Rwanda kubera ko icyo gihe ngo umwe mu bari bayoboye umupira w’amaguru yaramubwiye ati “Turagukunda ariko si wowe tuzashyigikira mu matora.”

Perezida wa FIFA, yabivuze atuje, ati “Nacitse intege, hari ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CHAN, icyo gihe DR.Congo ni yo yatsinze, umuntu yaraje arambwira ati ‘iyi tike ni iyawe, ni iyo waguriwe na Perezida Paul Kagame’, nari niteguye kugenda, mfata icyemezo. Nyuma nasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, [mwese uko muri aha ndabasaba kujyayo mukahasura], nyuma naravuze ngo ndi nde wo gucika intege, ndebye uburyo iki gihugu cyababaye, n’uburyo iki gihugu cyabyutse, ni intangarugero, ku isi yose nyakubahwa Perezida (Kagame).”

Gianni Infantino yakomeje avuga ko atacitse intege kubera ko hari uwabimubwiraga, ahubwo ngo yagumye mu Rwanda areba umukino wa nyuma wa CHAN, ndetse akomeza kwiyamamaza kuyobora FIFA, kandi nyuma atsinda amatora aratorwa.

Ati “Icy’ingenzi nabonye ni uburyo iki gihugu kiyubatse kirazamuka, kandi cyazamutse nta kintu gifite, ntacyo cyahereyeho, ni icyizere, ni ukwihangana, ni ubushake, ni ugukora cyane n’ubuyobozi bwiza, kandi iki gihugu cyiza ubu ndizere ko buri wese azagarukana n’umuryango we n’inshuti bagasura, atari i Kigali gusa bakagera no mu byaro, bakareba ingagi n’ibindi byiza, bagasura n’ibihugu bikikije iki gihugu cyiza.”

Gianni Infantino yasabye abantu bose kugura uyu mupira ku madolari 1000 azaboneka azafasha kuzamura umupira w’abagore n’impano z’abana

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa FIFA gutorerwa indi manda, Gianni Infantino yavuze ko azakomeza kwitangira FIFA, no kwitangira umupira w’amaguru hagamijwe iterambere ryawo ku Isi yose.

Gianni w’imyaka 53, yari yatorewe kuyobora FIFA mu 2016.

Perezida Paul Kagame wari muri uyu muhango wo gufungura Cngress ya FIFA i Kigali, yavuze ko ari iby’agaciro kuba mu mikino y’igikombe cy’Isi itaha, Africa izagira amakipe hafi yikubye inshuro ebyiri, kuri 5 yari asanzwe yitabira.

- Advertisement -

Amakipe azava kuri 32 abe 48. Kagame yavuze ko bizazamura umuhate ndetse no kugaragara k’umugabane wa Africa.

Ati “Icy’ingenzi ni gahunda yo gukomeza kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru muri Africa.”

Gianni Infantino yasabye ibihugu 210 biteraniye i Kigali ko bigura imipira ya FIFA, buri umwe ni $ 1000, azaboneka akazakoreshwa mu guteza imbere umupira w’abagore ku isi no kuzamura impano z’abana.

Gianni Infantino ni inshuti ikomeye y’u Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko kuba Africa izagira amakipe menshi mu gikombe cy’Isi kizaza ari ibintu byiza
Infantino yasabye abaje mu Rwanda kuzagaruka bagasura ibyiza birutatse
Professor Arsene Wenger watoje Arsenal ni umwe mu nshuti z’u Rwanda na we ari i Kigali
Perezida Paul Kagame avuga ko Infantino yakwije umupira w’amaguru ku isi kuri bose, bityo ko amubonamo icyizere cyo gukomeza kuyobora FIFA

HATANGIMANA Ange Eric / UMUSEKE.RW