Intara z’u Burundi zagizwe eshanu zikuwe kuri 18

Mu rwego rwo kwirinda gukomeza gutatanya imbaraga mu bikorwa byo kuyobora no guteza imbere ibice by’u Burundi, Intara z’iki gihugu zagabanyijwe nk’uko byemejwe n’Umukuru w’Igihugu.

Ni nyuma y’uko umushinga w’itegeko rigabanya ubwinshi bw’Intara z’iki gihugu wari umaze iminsi uhawe umugisha n’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi.

Mu itangazo ryasinyweho na Perezida Evariste Ndayishimiye rivuga ko Intara z’u Burundi zavuye kuri 18 ziba 5, amakomine nayo ava kuri 119 agirwa 49.

Intara zabaye Buhumuza, Bujumbura, Burunga, Butanyerera ndetse na Gitega nk’uko iryo tangazo ryo ku wa 16 Werurwe 2023 ribigaragaza.

Intara ya Buhumuza igizwe na Komine Butaganzwa, Butihinda, Cankuzo, Gisagara, Gisuru, Muyinga ndetse na Ruyigi.

Intara ya Bujumbura igizwe na Komine Bubanza, Bukinanyana, Cibitoke, Isare, Mpanda, Mugere, Mugina, Muhuta, Mukaza, Ntahanwa na Rwibaga.

Intara ya Burunga igizwe na Komine Bururi, Makamba, Mtana, Musongati, Nyanza, Rumonge ndetse na Rutana.

Intara ya Butanyerera igizwe na Komine Busoni, Kayanza, Kiremba, Kirundo, Matongo, Muhanga, Ngozi na Tangara.

- Advertisement -

Intara ya Gitega nayo igizwe na Komine Bugendana, Gishubi, Gitega, Karusi, Kiganda, Muramvya, Mwaro, Nyabihanga ndetse na Shombo.

Hanzuwe ko ibyicaro by’Intara bizaba mu mijyi ya Cankuzo, Bujumbura, Makamba, Ngozi ndetse na Gitega.

Ingingo ya 7 y’itegeko ritunganya Intara nshya ivuga ko mu gutegereza amatora y’abayobozi b’inzego nshya zashyizweho, abariho ubu bakomeza imirimo nk’ibisanzwe.

Guverinoma y’u Burundi ivuga ko ishaka guhuriza hamwe ubutaka kugira ngo ibice byera imyaka runaka byitabweho, birusheho kubyazwa umusaruro.

Bivugwa kandi ko muri iriya mikorere mishya, bizafasha no mu kwegereza abaturage ubuyobozi, bakajya bagira uruhare mu byemezo bibafatirwa, Leta ikajya iza ije kubunganira aho ibona ko biri ngombwa.

Hari kandi gahunda yo gukurikiza imiterere y’inzego za Politiki z’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba aho bisabwa ko ibihugu bigira inzego z’ubutegetsi zorohereza abayobozi kumenya uko iterambere rigera ku baturage.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW