Javanix na Racine bakoze indirimbo iri mu njyana idasanzwe mu Rwanda-YUMVE

Umuhanzi Irankunda Javan uzwi nka Javanix ukorera umuziki mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi yakoranye indirimbo n’umuraperi Racine bise “Champion” iri mu njyana itamenyerewe mu Rwanda.

Umuraperi Racine n’umuhanzi Javanix bahuje imbaraga mu ndirimbo nshya

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Al Hadji Captain P umaze kwamamara nka Logic Hit, ikozwe mu njyana nshya bise “Amakondo” aho bafashe Amapiano bavanga na Gakondo nyarwanda.

Javanix ubwo yari amaze gusohora iyi ndirimbo yabwiye UMUSEKE ko bayikoze mu njyana itamenyerewe mu Rwanda bagamije kugeza injyana gakondo ku rwego mpuzamahanga.

Ati ” Nahisemo kubikora nk’umuhanzi kuko ni umusanzu wanjye nk’umwenegihugu kandi ukunda u Rwanda n’abanyarwanda kugeza injyana yacu kure.”

Javanix avuga ko kenshi iyo ubutumwa buciye mu ndirimbo bugera kure bitewe n’abakunzi b’umuziki.

Ati ”Igihe nk’iki abahanzi bagomba kunyuza ubutumwa mu njyana ndangagihugu, abakunzi bacu bakaryoherwa n’umuziki mwiza kandi ubyinitse.”

Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo yiganjemo urukundo rwo mu mashuka ashimagiza umukobwa w’ikizungerezi ko ari “Champion” ahiga abandi bose.

Umva indirimbo Champion by Javanix ft Racine

- Advertisement -
Irankunda Javan uzwi nka Javanix avuga ko uyu mwaka afite ibikorwa byinshi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW