Jean Pierre Bemba yiteguye kuzengereza abagize agatobero Congo

Ishyaka rya Jean Pierre Bemba wahoze ari inyeshyamba kabombo uherutse kugirwa Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko yiteguye kurinda igihugu no kuzengereza abari baragize agatobero Congo.

Jean Pierre Bemba wagizwe Minisitiri w’Ingabo wa Congo

Jean Pierre Bemba wagizwe Minisitiri w’Ingabo ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri iki gihugu, ndetse yabaye Visi Perezida ku bwa Perezida Joseph Kabila, kugeza mu 2006.

Jean Pierre Bemba yahoze ayobora umutwe witwaje intwaro wa Mouvement pour la Liberation du Congo [MLC].

Ishyaka rye rivuga ko ari mumyiteguro yo kwerekeza muri Minisiteri ye kugira ngo atange ibisubizo ku kibazo cy’umutekano muke wiganje mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni nyuma y’urwikekwe rumaze iminsi ko Bemba yaba atarishimiye gushyirwa muri Guverinoma iyobowe na Sama Lukonde akaba ariyo mpamvu atigeze agaragaza kwishimira umwanya yahawe na Perezida Tshisekedi.

Raphaël Kibuka, Umuvugizi w’ishyaka rya MLC yavuze ko umuyobozi wabo ari mu myiteguro kandi azatanga umusaruro wo ku rwego rwo hejuru.

Mu nshingano zikomeye ziri mu biganza bya Minisitiri Bemba harimo kurengera ubusugire bw’igihugu cya RD Congo gicumbikiye imitwe y’inyeshyamba ikomoka mu bihugu bituranye.

Ni imitwe irangajwe imbere na FDLR imaze igihe kinini yica, ifata ku ngufu n’ibindi bikorwa by’ubunyamaswa ikorera abanyecongo, kuri ubu ikaba iri kwifashishwa na FARDC mu guhangana n’umutwe wa M23.

Bemba ategerejweho imitunganyirize n’imiterere y’Ingabo za Congo zisa n’izidafite umurongo kuko bamwe mu bayobozi bakuru bakora ibyo bishakiye birimo no kunyereza imishahara y’abasirikare bagihemberwa mu ntoki.

- Advertisement -

Uku kudahembwa kw’abasirikare guherutse kugaragazwa nk’icyuho gikomeye cyatumye umutwe wa M23 wirukana ingabo za Leta mu bice byinshi bya Teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi kubera kubafatirana n’inzara.

Nk’uwahoze ari inyeshyamba kandi wahawe imyitozo na Uganda mu myaka ya 1990 ategerejweho gushushanya urugamba rwo gutsinsura umutwe wa M23 ukomeje kurebesha ikijyaruguru ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Uyu mugabo kandi bivugwa ko yahawe misiyo yo guhangayikisha u Rwanda rugerekwaho umutwe wa M23 bigahuzwa n’uko asanzwe atiyumvamo ubutegetsi bwa Kigali nk’uko yagiye abigaragaza mu bihe bitandukanye.

Arasabwa uburyo bwo guhuriza hamwe amahugurwa y’ingabo z’igihugu n’ubuyobozi bwazo ,kurinda ubutaka, amazi n’ikirere cya Congo.

Uyu mugabo ahanzwe amaso mu kibazo cyo kurangiza inzira yo kwambura intwaro no gusezerera inyeshyamba zirimo nyinshi zamunyuze mu biganza, zigasubizwa mu buzima busanzwe bigamije guha ituze abanyecongo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW