Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko  bufite intego yo gusezeranya Imiryango 1800 yabanaga mu buryo butemewe.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abagera ku 1400 bamaze gusezerana

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel yabwiye UMUSEKE ko  agiye gusezerana imiryango 1800 mbere yuko uyu mwaka w’ingengo y’Imali isoza.

Ibi Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Niyongira Uzziel  yabivuze ubwo kuri uyu wa gatanu  basezeranyaga Imiryango 448 yabanaga mu buryo amategeko atemera.

Ati “Gusezeranya iyi miryango ni mu rwego rwo kubaka Umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Niyongira avuga ko bamaze gusezeranya Imiryango 1400 yose hamwe, akavuga ko igera kuri 400 isigaye bazabasezeranya bitarenze ukwezi  kwa Kamena 2023.

Ati “Iyi gahunda yo gusezeranya iyi Miryango yabereye hirya no hino mu Mirenge 12 igize Akarere kacu.”

Bamwe mu bemeye gusezerana imbere y’amategeko bo mu Murenge wa Mugina, bashimira Ubuyobozi ku nyigisho bwabahaye zibakangurira kujya gukorana amasezerano imbere y’Ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina Mandela Innocent avuga ko hari zimwe mu ngo zakundaga kugirana amakimbirane, basuzuma bagasanga ni izibana zitarasezeranye muri ubu buryo.

Ati “Dufite icyizere ko uyu mwaka uzasoza Imiryango yose yabanaga muri ubu buryo isezeranye.”

- Advertisement -

Mandela yavuze ko iyi neza yose abaturage bayikesha Imiyoborere myiza irangajwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Muri iyi gahunda yo gusezeranya iyi Miryango, yabaye hari intumwa za Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Umurenge wasezeranije Imiryango myinshi ni uwa Mugina, kuko warahije abarenga 100 ku munsi w’ejo.

Umurenge wa Mugina abarenga 100 basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko
Vice Mayor Niyongira Uzziel avuga ko bazaseranya Imiryango 1800 yabanaga mu buryo butemewe.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina Mandela Innocent

MUHIZI ELISEE /UMUSEKE.RW i Kamonyi