Kamonyi: Urugendo rw’isanamitima rumaze gufasha abarenga 5000

Umuryango utari uwa Leta, Ubuntu Center for Peace uvuga ko umaze gufasha abarenga ibihumbi 5 muri gahunda y’isanamitima no kuvura ibikomere batewe n’amakimbirane  atandukanye yo mu miryango.

Habimana Théoneste n’Umugore we bavuga ko ubu bashyize imbere ibiteza urugo rwabo imbere

Ibi babivuze ubwo amatsinda 240 yavugaga ibyiza uyu muryango wakoze byatumye bakira ibikomere bagiye baterwa n’amakimbirane yo mu ngo, ndetse n’ibindi bibazo byabahungabanyaga.

Ni amatsinda agizwe ahanini ni abashakanye babanaga mu makimbirane ashingiye ku mitungo, ubusinzi n’ibindi bibazo bikunze kumvikana kuri imwe mu miryango.

Habimana Théoneste wo mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Kidahwe Umurenge wa Nyamiyaga,  avuga ko buri  munsi yatahaga yasinze yagera mu rugo, agakubita umugore n’abana agasanza ibikoresho byo mu rugo , kandi amafaranga yabaga yanywereye ariyo yagombye gutunga abo mu muryango we.

Ati: “Mu byumweru 16  jye n’umugore wanjye tumaze twigishwa twahakuye amasomo menshi, ubu turi mu bantu bigisha abandi uburyo bwo kubana mu mahoro.”

Habimana avuga ko we n’umufasha we basigaye batanga ubuhamya muri bagenzi babo babanye nabi.

Mukaroraniri Saverine umugore wa Habimana avuga ko ubusinzi umugabo we yari amazemo igihe kinini, byabateye ubukene bukabije kuko amafaranga yose yakoreraga icyo gihe nta giceri na kimwe yigeze amuha ngo ahahire urugo.

Ati: “Umugabo wanjye yarahindutse mu buryo bugaragara, ubu ayo akorera yose arayampa nkayakoresha muri gahunda zitandukanye zo kwiteza imbere.”

Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Ubuntu Center for Peace Dr Niyonzima Jean Bosco avuga ko mu myaka 5 bamaze bakorera muri aka Kadere Karere ka Kamonyi, bafashije Imiryango irenga 5000 gukira ibikomere batewe n’amateka mabi Igihugu cyanyuzemo,  ndetse n’amakimbirane atandukanye yiganje kuri imwe mu Miryango.

- Advertisement -

Ati: “Tubafasha mu rugendo rw’isanamitima binyuze mu matsinda y’abantu 20 tukabigisha imyitozo mvurabuzima (Breath body mind) ikora ku mihumekere inoze, igamije gukangura umubiri, n’imitekerereze.”

Habimana Théoneste n’umugore we Mukaroraniri Saverine

Uyu muyobozi avuga ko hari n’ibiganiro mbara nkuru bya mvurankuvure  bifashisha muri ayo matsinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamayiga, Mudahemuka Jean Damascène avuga ko  ibiganiro uyu mushinga uha abaturage, byatanze umusaruro ushimishije mu baturage.

Ati: “Amatsinda bamaze guhugura twayise abubatsi b’amahoro, abo nibo batanga ubuhamya bwubaka abandi batarakira ibikomere.”

Ubushakashatsi uyu mushinga wakoreye muri aka Karere  mu myaka ishize, bugaragaza ko  indwara y’agahinda gakabije yagabanutse ku gipimo cya 75%, igabanuka ry’indwara y’umuhangayiko (Anxiety) rigera kuri 69%

Ubwo bushakashatsi kandi bwerekana ko ihungabana ryagabanutse ku kigero  cya 55% mu gihe ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryagabanutse ku gipimo cya 65%.

Amatsinda 240 yo mu Murenge wa Nyamiyaga yafashijwe mu rugendo rw’isanamitima

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.