Kayonza: Baratakamba basaba kwegerezwa imiti icogoza inzoka zibazengereje

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe n’inzoka zibaruma amanywa n’ijoro bakagana ubuvuzi bwa gakondo “abagombozi” kuko akenshi bagera ku bigo Nderabuzima bakabwirwa ko nta miti ihari.

Abaturage basabwa kwihutira kwa muganga mu gihe barumwe n’inzoka

Iyo umuntu arumwe n’inzoka ntavurwe biba bishobora no kumutwara ubuzima, ariko icyiza ni uko hari uburyo bwo kuvura uwo yarumye kwa muganga.

Abarumwe n’inzoka muri aka Karere bavuga ko nyuma yo kwivuza mu bagombozi bagumana ingaruka z’ubumara budashira mu mubiri.

Bashidikanya ko kwa muganga bavura umuntu warumwe cyangwa waciriwe n’inzoka biturutse ku mpamvu z’uko bagerayo bakabwirwa ko imiti ihenze, bagomba kujya kuyigura muri za farumasi, ni mu gihe ngo “Abagombozi” baramira ubuzima bwabo mu gihe gito.

Akimpanizanye Valentine wo Kagari ka Basumba mu Murenge wa Nyamirama yabwiye UMUSEKE ko aho batuye inzoka zibibasira ku buryo zibasanga no mu nzu, zikabaruma bamwe bagakurizamo ubumuga budakira.

Ati “Ugasanga yimanitse nko mu ibati irimo irajarajara, ikakureba gutya, wagira ngo urayikubise ikagusuzugura, ugashaka umwicanzoka [ akatsi bavuguta] ugashyushya n’amazi wagira amahirwe ikagenda.”

Uyu mubyeyi umaze kurumwa n’inzoka inshuro zirenze eshanu avuga ko iyo atagira abagombozi aba atakibarizwa ku Isi y’abazima kubera ko mu nshuro eshatu yagiye ku Kigo Nderabuzima bamubwiye ko nta miti bafite.

Ati “Nkibaza ukuntu aha hantu bizwi ko inzoka zituzengereje ariko kwa muganga ugasanga nta miti bafite, urumva iyo ituriye duhita tugenda aho bagombora bakaduha imiti ariko ubumara ntibushira mu mubiri.”

Umuturage witwa Mukamugema Agnes avuga ko n’ubwo akenshi inzoka zibarumira mu mirima no mu nzu hari ubwo bazisitaraho zaje gushaka ibyo kurya cyangwa amazi yo kunywa.

- Advertisement -

Ati “Kubera ko amazu yacu aha mu cyaro aba ari icyondo, wajya guterura ikintu mu cyumba ukabona iri hariya, ubwo rero waba ugize Imana mukazana ikibando mukayihuragura, iyo uyibonye ni uguhuruza mukayica.”

Avuga ko ubwo yarumwaga n’inzoka yihutiye kujya ku mugombozi uzwi mu gace atuyemo kuko yumvaga arembye kandi afite amakuru ko kwa muganga badatanga imiti.

Ati “Numvaga ntari bunagereyo kandi aho hafi umuntu ahinira bahita bamuvura agakira, tuzi ko inzoka ari umugome aho mwahurira hose yakurya, bazane imiti bayishyire no kuri Poste de Sante kuko nizo zitwegereye.”

Abaturage bavuga ko Leta ikwiriye kwegereza imiti abaturage ndetse no kubashakira iyo batera mu mirima no mu nzu kuko basanga aricyo gisubizo cyo guhangana no kurumwa n’inzoka biri mu ndwara zititaweho uko bikwiriye.

Ladislas Nshimiyimana, Umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri RBC avuga ko kurumwa n’inzoka ari imwe mu mpanuka zibaho cyane cyane igihe umuntu akunda gukora imirimo ituma ajya ahantu hari ibihuru, uretse ko hari n’ubwo inzoka ishobora kwinjira mu nzu, ikaba yaruma umuntu.

Avuga ko mu Rwanda abarenga 1500 buri mwaka baribwa n’inzoka zifite ubumara by’umwihariko uturere twa Bugesera, Nyagatare na Kayonza turi mu twibasiriwe kurusha ahandi.

Ati “Kurumwa n’inzoka ni ibintu biba bisaba ngo umuntu yivuze byihuse kuko aba afite ibyago byinshi birimo no gutakaza ubuzima cyangwa ugasigarana ubumuga.”

Nshimiyimana asobanura ko kuba abaturage bihutira kujya mu bagombozi mu gihe barumwe n’inzoka ari imyumvire igomba kuranduka kuko imiti ihari kandi ihagije hirya no hino mu gihugu.

Ati “Ubutabazi buba buhari n’iyo waba udafite guhita ugera kwa muganga vuba vuba ushobora guhamagara nimero ya 114 ugasaba ubutabazi ambulance ziba zihari kubera ko iyo ikurumhe uba uri hagati y’ubuzima n’urupfu.”

Avuga ko hazakorwa ubushakashatsi kugira ngo bamenye ko koko ubugombozi bukora kugira ngo bushyirwe mu buvuzi bwo gutanga kuko abaganga bakoresha ibimera bari mu ishyirahamwe ribahuza bemewe.

Ati “Ariko umuntu akajya kwa muganga yihuse aho kugira ngo abanze ajye mu bagombozi atazi neza ko binakora.”

Hari ubutabazi bw’ibanze bukorerwa uwarumwe n’inzoka mbere y’uko agera kwa muganga aho umuntu urumwe n’inzoka ashyirwa ahantu agatuza, kuko gukomeza yikubaganya byihutisha ubumara, akaryamishwa agororotse.

Ikindi ni ukumwambura impeta, isaha yo ku kuboko, n’ibindi yaba yambaye bishobora kugorana kubikuramo mu gihe abyimbiwe bitewe no kurumwa n’inzoka.

Birabujijwe gupfuka aho umuntu yarumwe n’inzoka cyangwa se kuhashyira ibintu nka barafu, amavuta n’ibindi ndetse no kumuha inzoga.

U Rwanda rukomeje ibikorwa by’ubukangurambaga ku ndwara zititaweho zirimo no kurumwa n’inzoka kugira ngo habeho kuzamura ubumenyi no gufasha guhindura imyitwarire mu baturarwanda.

Ladislas Nshimiyimana, umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kayonza