Kicukiro: Barwaye kubera ubushera banywereye mu bukwe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abaturage 15 bo mu Karere ka Kicukiro bahuye n’uruva gusenya nyuma yo kunywa ubushera mu bukwe bukabamerera nabi bigakekwa ko bwari bwahumanyijwe.

Ni abaturage bo mu Mudugudu wa Kagese mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro bavuga ko nyuma yo kunywa ubushera aho bari batashye ubukwe mu Karere ka Rwamagana bwabaguye nabi bagatabarwa no kwa muganga.

Bemeza ko kuba bamerewe nabi babitewe n’ubu bushera, ngo kuko abarwaye bose bafashwe nyuma yo kubunywa, bakaba kandi bose barafashwe kimwe: kuruka, guhitwa, kuribwa mu nda, kubabara umutwe ndetse no guhinda umuriro.

Amakuru avuga ko kwa muganga babwiwe ko bigaragara ko bahumaniye mu byo banyoye byari birimo imyanda. Gusa ngo ubuzima bwabo bumeze neza boherejwe kurwarira mu rugo kandi bazakira.

Nduwayezu Alfred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, yabwiye itangazamakuru ko abo baturage bajyanywe kwa muganga nyuma yaho bose batangiye kurwara mu nda.

Ati ” Bakoze ubukwe busanzwe barangije bataha iwacu kuko niho batuye bumva batameze neza bajya kwa muganga abaganga babaha ubutabazi ubu barimo kubitaho nk’ibisanzwe.”

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko inzego zibishinzwe mu Karere ka Rwamagana aho banyweye ubwo bushera zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyari kiburimo cyateye abaturage kumererwa nabi.

Abakora iminsi mikuru bifashishije inzoga cyangwa imitobe idapfundikiye (itavuye mu ruganda) basabwa kuba maso, kuko si ubwa mbere haboneka inzoga gakondo zimerera nabi abazinyoye nyuma y’ubukwe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW