Kigali: Umugabo wari wazindukiye mu kazi yapfuye bitunguranye

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 22 usanzwe ukora akazi k’ubukarani ahazwi nko kwa Mutangana mu Mujyi wa Kigali, yapfuye urupfu rutunguranye nyuma y’amasaha make atangiye akazi.

Uyu mugabo wapfuye yakoraga imirimo ahazwi nko kwa Mutangana

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe 2023, ahagana saa mbili (8h00 a.m).

UMUSEKE yamenye amakuru ko uyu mugabo witwaga Welars Nshimiyumuremyi yabarizwaga muri koperative HINDUKA, yashinzwe n’urubyiruko rwavuye kugororerwa ku kirwa cya i WAWA, rugamije kwiteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Mukandori Grace, yabwiye UMUSEKE Ko yari asanzwe arwara igicuri bityo  bikekwa ko  iyo ndwara  ari yo yamwishe.

Ati “Umukarani yari ari mu kazi ariko asanzwe afite uburwayi bw’igicuri. Yari ari mu kazi, buramufata, yikubita hasi ahita ashiramo umwuka.”

Gitifu Mukandori yavuze ko  ubusanzwe yari acumbitse mu Murenge wa Gisozi, ariko Umuryango we wabaga mu Karere ka Nyamasheke ndetse ko wamaze kumenyeshwa amakuru.

Yasabye abakarani bafite uburwayi kujya bagana ibigo by’ubuvuzi kugira ngo bibafashe.

Yasabye kandi abaturage muri rusange kujya biyandikisha mu bitabo byo mu Mudugudu kugira ngo mu gihe havutse ikibazo imyirondoro yabo imenyekane.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyarugenge mu gihe ku munsi w’ejo ari bwo biteganyijwe ko azashyingurwa.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW