Kinshasa: Urubyiruko rwanga u Rwanda rwatwitse urugo rwa Fally Ipupa

Itsinda ry’urubyiruko rw’i Kinshasa rumaze igihe ruzenguruka mu mihanda rwamagana igihugu cy’u Rwanda, rwatwitse inzu n’imodoka by’umuhanzi Fally Ipupa.

Imodoka n’inzu bya Fally Ipupa byatwitswe

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kamena 2023 bikozwe n’urubyiruko rwiyemeje kudurumbanya uwo Mujyi mu iturufu yo guhangana n’u Rwanda.

Byakozwe ubwo Fally Ipupa yari mu gihugu cy’Ubufaransa aho yitabiriye ibirori byateguwe na Perezida Emmanuel Macron.

Polisi yo muri RD Congo yatabaye byihuse, inata muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Amakuru avuga ko abatwikiye Fally Ipupa batishimiye ibirori yitabiriye byateguwe na Perezida Emmanuel Macron.

Izi ntagondwa zishinja Emmanuel Macron kutagaragaza ko ashyigikiye byeruye Leta ya Tshisekedi  mu gushinja u Rwanda kuyitera binyuze mu mutwe wa M23.

Fally Ipupa yatangaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Macron byibanze ku kungurana ibitekerezo ku ntambara ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa Congo.

Ati “Nishimiye kuba nahuye na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron. Ni umwanya ukomeye, twaganiriye uko ibintu byifashe nabi mu burasirazuba bwa Congo n’uruhare umuziki wagira ku rubyiruko muri Congo.”

Fally Ipupa na Perezida Emmanuel Macron
Inzu nayo yatwitswe
Imodoka ya Fally Ipupa yahiye irakongoka

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -