Umuhanzi Mico The Best yatawe muri yombi

Umuhanzi nyarwanda Mico The Best yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyoye inzoga zirenze igipimo cyagenwe.

Mico The Best arafunzwe

Uyu muhanzi yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 04 Werurwe 2023.

Amakuru yizewe UMUSEKE ufite, ni uko uyu muhanzi yafashwe atwaye ikinyabiziga yasinze,  akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

Amakuru avuga ko yafatiwe ahazwi nko kuri Ruliba ahatandukanya Kamonyi na Nyarugenge.

Mico agomba kumara iminsi itanu acumbikiwe na Polisi y’Igihugu mbere y’uko arekurwa, akanishyura amande y’ibihumbi 150Frw utabariyemo ko agomba no kwishyura amafaranga y’imashini yateruye imodoka ye.

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki kandi bagikunzwe n’abantu batandukanye.

Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira abakunzi b’umuziki we mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’. Afite indirimbo nshya yise ‘Imashini’.

NDEKEZI JOHNSON & TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW