Ibiza bimaze gutwara ubuzima bw’abantu 11 – MINEMA

Minisitiri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko abantu 11 bamaze kwicwa n’ibiza abandi 48 bakomeretse, inzu zisaga 300 zarasenyutse kubera imvura nyinshi.

Inkuba imaze kwica abantu 7

Raporo ya MINEMA iva ku itariki ya 1 -15 Werurwe uyu mwaka, ivuga ko ibiza byishe amatungo 53, bisenya inzu 335, ubutaka bwa hegitare 42 bwaratwawe, amashuri 19 yarasenyutse.

Ibiza byasenye imihanda ibiri, urusengero, ibiraro 8, inzu z’ubuyobozi ebyiri, uruganda ndetse byangije imiyoboro  ibiri y’amashanyarazi.

Minisiteri ivuga ko uturere twakozweho n’ibi biza ari utwa Burera, Gatsibo, Gicumbi, Huye, Kayonza, Muhanga, Ngororero, Nyagatare, Nyanza, Nyarugenge, Nyaruguru, Rulindo na Rubavu .

Inzu zisaga 162 zasenyutse mu Karere ka Rubavu, 40 ni muri Nyamagabe.

MINEMA ivuga ko abantu 10 bakomeretse kubera umuyaga mwinshi uvanze n’imvura, mu gihe 7 bishwe n’inkuba inakomeretsa abandi 35.

 

Abantu bagiriwe inama…

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi igira abantu kuzirika ibisenge. Abantu kandi basabwe kwirinda kureka  no  gukoresha telefoni mu gihe cy’imvura.

- Advertisement -

Abanyarwanda bagirwa inama kandi yo kwirinda gukoresha ibyuma by’amashanyarazi nka radio na Televiziyo Kuko bishobora guteza inkuba.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW