Muhanga: Umugabo wishe mugenzi we yahawe igihano

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwakatiye umugabo wo mu Karere ka Muhanga wishe atemye umugabo mugenzi we akemera icyaha, ariko akajijisha ko umuhoro wamucitse.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko Maniraguha Janvier ahabwa igifungo cya burundu

Mu iburanisha ry’ubushize ryabaye taliki ya 17 Gashantare, 2023  nibwo Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwari bwasabiye Maniraguha Janvier igihano cya burundu kubera icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga uyu munsi, rwemeje ko uyu Maniraguha Janvier ahamwe n’iki cyaha cyo gutema Habihirwe Felini bikamuviramo urupfu, bityo ko agomba gufungwa ubuzima bwe bwose.

Urukiko ruvuga ko rwasuzumye rusanga iki cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake Maniraguha Janvier ashinjwa yaragikoze kandi akigambiriye.

Perezidanti w’iburanisha avuga ko nubwo Maniraguha yaburanye avuga ko umuhoro wamucitse atari uko byagenze, kuko iyo ujya kumucika ntabwo aba yaramutemye mu cyico kuko amafoto ya Habihirwe Felini babonye agaragaza ko yamutemye inshuro nyinshi kandi amutema muri nyiramivumbi (imisaya) birangira apfuye.

Urukiko kandi ruvuga ko igihano cya burundu Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye ari cyo gikwiye.

Perezidanti w’iburanisha yagize ati “Usibye abatangabuhamya bamushinja icyaha cy’ubwicanyi, ni uregwa ubwe yemera ko ariwe wishe Habihirwe nubwo ajijisha ko ari umuhoro wamucitse.”

 

Imyanzuro y’Urukiko…

- Advertisement -

Urukiko ruvuga ko rwasuzumye niba umugambi wa Maniraguha Janvier wari uwo kwica Habihirwe cyangwa niba koko ari ibyamugwiririye nkuko abivuga.

Urukiko kandi rwasuzumye ibihano Maniraguha Janvier yahanishwa mu gihe yaba aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Urukiko rusanga ku birebana n’imvugo y’abatangabuhamya bamushinja, ingingo ya 65 y’itegeko numero 15/2004  ryo ku wa 12 Kamena, 2004, ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo riteganya ko

Urukiko rwonyine arirwo rupima ko imikirize y’abatangabuhamya ihuye n’ikiburanwa, kandi ikaba ikwiriye kwemerwa cyangwa guhakanwa.

Urukiko rusanga ubushake bwo gukora icyaha cyo kwica, bugaragazwa n’igikorwa Maniraguha Janvier ubwe yakoze kandi ashinjwa n’abatangabuhamya batandukanye babibonye.

Urukiko rusanga kwemera icyaha kwe kutuzuye bityo akaba ahanishijwe igifungo  cya burundu.

Rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro, rwemeje ko icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake gihama Maniraguha Janvier kandi abashaka kuregera indishyi bakazaziregera.

Rutegetse ko umuhoro wakoreshejwe icyaha wafatiriwe unyagwa.

Rutegetse ko amagarama y’urubanza Maniraguha Janvier ayasonewe kuko afunzwe.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga