Musanze: Akarere katanze uburenganzira bwo kubaka Umurenge ubitera utwatsi

Abaturage bo mu Murenge wa Shingiro Akagari ka Gakingo Umudugudu wa Burengo mu Karere ka Musanze, baratabaza ubuyobozi bw’inzego nkuru ngo bahabwe uburenganzira ku masambu yabo babujijwe kubakamo cyangwa ngo bavugurure amazu yabasaziyeho.

Imyaka itanu irihiritse batemerewe kubaka cyangwa gusana inzu zabo

Ni ikibazo aba baturage bagaragaza ko cyatangiye mu 2018, aho ngo mu myaka itanu ishize batemerewe kubaka mu bibanza byabo kuko babwiwe ko ari mu buhumekero bw’icyanya cy’inganda cya Musanze kugeza ubu hubatswe uruganda rumwe gusa, nyamara ngo ntibigeze babarirwa ngo bahabwe ingurane bahimuke.

Mukadariya Dorothe ni umwe muri aba baturage, avuga ko afite umusore ugejeje igihe cyo kubaka yari yarateganyirije ikibanza muri uyu mudugudu wa Burengo, ariko ngo bamwimye uburenganzira, akaba yibaza niba azabana mu nzu imwe n’umukazana we.

Yagize ati” Nk’ubu ubutaka mfite buri hano muri Burengo gusa, mfite umusore nahabikiye ikibanza azubakamo, yarundanyije udufaranga ngo acyubake baratwangira burundu, kandi nta handi ngira isambu ubu utwo dufaranga yaraturiye, nibaza niba azanzanira umukazana tukabana munzu bikanyobera, mudutabarize ubuyobozi bukuru ibi ni akarengane kuko ntibanatubariye ngo baduhe ingurane tuhave, batuzaniye amazi n’umuriro nk’ibikorwa by’iterambere ariko ngo ntitwakubaka babiduheraga iki?”

Undi nawe witwa Bugenimana Felomene avuga ko aba mu nzu yamusaziyeho akaba atemerewe guhindura igisenge nyamara arara ahagaze iyo imvura yaguye, agahamya ko ntacyo ashinja Perezida Kagame wakoze ibishoboka byose ngo abagezeho iterambere ariko ngo banenga inzego z’ibanze zitabafasha kurigeraho.

Yagize ati” Mba mu nzu yashaje igisenge cyane, imvura iyo iguye niyo yaba saa munani z’ijoro ndabyuka nkareka amazi ngo atuzura mu nzu ikangwaho, nyamara sinabura uduhumbi 100 ngo ngure amabati nyisakare neza, ngo ntitubyemerewe, ubwo ni ubuzima?”

Akomeza agira ati “Rwose ntacyo nashinja umuyobozi wacu wo hejuru Kagame wakoze ibishiboka ngo atugezeho iterambere Imana izamuduhere umugisha arame, ariko ibikorerwa mu nzego z’ibanze nibyo bituma iryo terambere tutarigeraho, muzamutubwirire ko ubuyobozi bwo hasi bushaka kudupyinagaza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro Hanyurwabake Theoneste avuga ko ibyangombwa abaturage bafite ubu bigaragaza ko bemerewe kuhatura, ariko ngo nyuma hasohotse igishushanyo mbonera gishya cy’Akarere kigaragaza ko hagenewe amashyamba kandi kigomba kubahirizwa.

Yagize ati ” Nibyo koko ibyangombwa abaturage batuye mu Kagari ka Gakingo bishobora kuba bigaragaza ko ari ah’imiturire, ariko iyo hasohotse igishushanyo mbonera gishya kigaragaza uko ubutaka bukoreshwa bigomba kubahirizwa, mu gihe bigaragaye ko ari aho gutura basaba ibyangombwa abatekinisiye bajyanye n’iby’imikoreshereze y’ubutaka bakabyemeza.”

- Advertisement -

Yongeraho ko “Abaturage bakwiye kumenya ko hari amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka n’ugiye kubaka agasaba ibyangombwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier avuga ko abaturage batuye mu Kagari ka Gakingo, byari biteganyijwe ko bazabarirwa bakishyurwa nk’igice cy’ubuhumekero bw’icyanya cy’inganda cya Musanze hakazaterwa amashyamba, gusa ngo ingengo y’imari yabaye nto, bityo yemeza ko abaturage bagomba gukoresha ubutaka bwabo icyo bashaka kugeza igihe bazishyurwa bakabimura.

Ati ” Aho abo baturage batuye hari hifujwe ko hajya ahazakoreshwa nk’icyanya cy’inganda ariko ingengo y’imari iba nke ntihishyurwa, uyu munsi wa none icyo twavuga umuturage utarishyurwa ni uburenganzira bwe gukoresha ubutaka bwe, yaba ari ushaka kubaka, gusana cyangwa gukora ibindi ni uburenganzira bwe mu gihe atarishyurwa.”

Kugeza ubu ahahariwe icyanya cy’inganda cya Musanze hangana na hegitari 167 hakaba hamaze kugera uruganda rumwe rukumbi, aho ahateganyijwe kubaka izo nganda hishyuwe ariko mu Mudugudu wa Burengo ho ntihishyurwa ndetse ntibanabarirwa n’imitungo yabo, aricyo gituma  bakomeza kuhatura no kuhakorera indi mirimo isanzwe gusa bimwa uburenganzira bwo kuvugurura no kubaka, bagasaba ko barenganurwa ngo bahabwe uburenganzira ku masambu yabo cyangwa bimurwe.


BAZATSINDA JEAN CLAUDE / UMUSEKE.RW i Musanze