Mutesi Jolly yavuze ku mwana we, yikoma abantu bagurisha izina rye

Miss Mutesi Jolly yanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko yaba atwite ahishura ko azabyara umwana umwe mugihe cya vuba gusa ko ubu nta muntu n’umwe atwitiye.

Kugirango Mutesi Jolly atangaze aya makuru byavuye ku kinyamakuru cyavuze ko yaba atwite. Nyuma yaho yahise abinyomoza avuga ko adatwite.

Umutwe w’iyo nkuru wavugaga ko Mutesi Jolly bamukozemo akazi bikaba bivugwa ko atwite inda nkuru.

Mu gusubiza iyo nkuru yavuze ku bantu bagiye bamwandikira bamuha ubutumwa bw’amashimwe kuko ari kwitegura kwibaruka gusa avuga ko ibyo atari ukuri.

Aha agaruka ku bantu bitwaza izina rye bakaricuruza kugirango babone amafaranga bigatuma bavuga ibinyoma, kandi kuri we biba biri kumwangiriza.

Yagize ati “Ku bantu bose banyoherereje ubutumwa bw’ishimwe, mwarakoze ku nyifuriza ibyiza, umwana rwose ni umugisha kandi ndatekereza kugira umwe mugihe gikwiye cya vuba.”

“Ariko, aya ni amakuru y’impimbano abantu bagurisha izina ryanjye kugirango bakundwe bihendutse, mubigire neza.”

Miss Jolly yabaye Miss Rwanda 2016, akunzwe kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu nkuru zitandukanye haba izimuvuga neza cyangwa nabi.

Mutesi Jolly avuga ko adatwite ariko azabyara mugihe cya vuba

- Advertisement -