Nyagatare: Abaturage baribaza icyatumye kubaka inzu mberabyombi bidindira

 

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karama, Akarere ka Nyagatare, barasa guhabwa ibisobanuro by’amafaranga batanze hubakwa inzu mberabyombi ariko ikaba imaze imyaka 10 itaruzura

.

Abatuye Karama basaba ko inzu mberabyombi yuzura
Abavuganye n’umunyamakuru wa RBA, bavuze ko buri rugo rwatanze umusanzu w’amafaranga uri hagati ya 5000frw na 10000frw, ariko batumva uburyo imirimo yo kubaka yahagaze.
Aba baturage ngo bari bizeye ko izabafasha mu gihe habaye inama,kandi ko hari  kuzubakwa n’ ivuriro .
Umwe ati”Twe turareba, tugashaka aho amafaranga yagiye tukahabura .Tukareba ahantu bigeze , ihagarariye, twe biranatubabaza cyane. Amafaranga twategereje irengero, turayibura. Nonese ko batubwiraga ngo urugo niruyatanga , izubakwa yuzure, wakumva yaragiye he?”
Undi nawe ati” Batubwiye yuko ari salle,tuzajya dukoreramo n”inama.Bagashyiramo n”ikigo Nderabuzima , bigeze hagati birahagarara. Icyifuzo ni uko batwuzuriza inzu yacu, noneho tukamenya amafaranga twatanze, igikorwa yakoze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Gatunge Sam, avuga ko Inama nyjyanama y’umurenge yemeje ko hagomba gusubukurwa imirimo yo kuyubaka bityo ko umusanzu w’abaturage ugikenewe .
Ati” Abaturage kuba twababwira ko ari umusanzu wabo ku gikorwa cyabo bari bikoreye, ntabwo babyanga.Inama Njyanama twicaye, dutora komite ishinzwe iyo nzu . Nta gitekerezo cyigeze kingeraho cyimbwira ngo hari amafaranga yaba yarariwe.”
Uyu muyobozi avuga ko amafaranga abaye yarariwe byakurikiranywa.
Amakuru avuga ko muri Miliyoni 200 yari ateganyijwe kuzubaka iyi nyubako,   uubu hakanewe miliyoni 91 frw ngo yuzure.
Abaturage bo bavuga ko badashobora kongera gutanga andi mafaranga ubuyobozi butarababwira uko aya mbere yakoreshejwe.
Ivomo: RBA
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW