UPDATE: Abakozi bakomeye mu Turere twa Nyanza na Gisagara batawe muri yombi

UPDATE: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwavuze kuri Twitter ko rwafunze abakozi 5 b’Uturere twa Nyanza na Gisagara, barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo Turere twombi.

Ngo bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro, ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

Ubutumwa bwa RIB buvuga ko “Iperereza rikomeje kugira ngo dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

 

INKURU YABANJE: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abakozi bakomeye bo mu karere ka Nyanza na Gisagara.

Amapingu

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abakozi bane b’akarere ka Nyanza.

Mu bafashwe barimo Niyonshimye Olivier (Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere), Nkurunziza Enock ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), Uwambajimana Clement ushinzwe inyubako za leta mu karere, na Mpitiye Bosco ushinzwe amasoko ya leta.

Biravugwa ko bariya bagize uruhare mu kugena agaciro kenshi  k’isoko umuntu yari yatsindiye.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru yo gufatwa kw’abo bakorana yayumvise, ariko nta kindi abiziho.

Hari amakuru twamenye ko no mu bakozi b’Akarere ka Gisagara harimo abatawe muri yombi.

Théogène NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW i Nyanza