Nyanza: Umugabo yaguye mu isayo arabura

Sebanani Albert wo mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Katarara mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza, yagiye kwahira saa tatu za mu gitondo, agwa mu isayo Umurambo we  kaba utaraboneka kugeza ubu.

Bamwe mu baturage babonye uko iyo mpanuka yagenze, batabaje Inzego z’ibanze zikaba zirimo gushakisha ariko zitarabona umurambo we.Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kibilizi Dusabimana Dieudonné avuga ko bohereje itsinda rigizwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari wungirije na ba Mudugudu kugira ngo barebe niba bakuramo umurambo.

Ati “Sebanani yahiraga ubwatsi bw’amatungo, ahita agwa mu isayo ndende irimo amazi.”

Dusabimana yavuze ko kuva izo saha kugeza ubu tuvugana ntabwo baramubona.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza, Kayitesi Nadine yabwiye UMUSEKE ko iryo sayo Sebanani yaguyemo ari ahantu harehare ku buryo bakeka ko yarangije gupfa nubwo batarabona umurambo we.

Ati “Aho Sebanani yarohamye ni aho Umurenge wa Kibilizi uhana imbibi n’Akarere ka Gisagara, gusa baracyashakisha.”

Kayitesi avuga ko bagiye kwitabaza, inzego z’umutekano zibishinzwe kugira ngo zibafashe kumuvanamo.

Sebanani Albert yagiye kwahira avuye iwe mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Mbuye muri uwo Murenge.

Sebanani  akaba yari afite  imyaka 40 y’amavuko.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -