Nyanza: Umusore w’imyaka 37 yaguye mu kirombe cya Colta

Umusore w’imyaka 37 wakoraga mu kirombe cy’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta ubwo yari mu kazi ikirombe cyamuguye hejuru ahita yitaba Imana.

Byabereye mu Mudugudu wa Gashyenzi mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Nyakwigendera Havugarurema Tharcisse w’imyaka 37 y’amavuko yakoreraga Kompanyi yitwa Havila Mining isanzwe  icukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yaracumbitse mu Kagari ka Rurangazi.

Ati“Tharcisse yaracumbitse mu Kagari ka Rurangazi ariko avuka mu karere ka Bugesera impanuka yo kugwirwa n’ikirombe ari mu kazi.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko iyi Kompanyi nyakwigendera yakoreraga yarifite ibyangombwa byo gukora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Abakozi bayo barimo n’uyu nyakwigendera, bafatiwe ubwishingizi.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo upimwe mu gihe iperereza rikomeje.

Théogéne NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza