Nyanza: Umwana w’imyaka 8 yabwiye mwarimu uko yasambanyijwe n’umusore

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umusore w’imyaka 18 yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 8 nyuma y’uko uwo mwana ahishuriye mwarimu uko byagenze.

Byabereye mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza nyuma yuko umwarimu abonye uriya mwana ku ishuri yigagaho agenda acumbagira noneho niko kumwegera aramuganiriza amuhishurira ibyamubayeho.Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko uwo musore ubu yatawe muri yombi.

Ati“Umusore witwa NSHIMIYIMANA w’imyaka 18 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho ko yasambanyije umwana w’imyaka 8 y’amavuko.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko NSHIMIYIMANA  yafashwe ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Kibirizi kugira ngo akurikiranwe.

Naho umwana we bikekwa ko yasambanyijwe yajyanywe ku bitaro bya Nyanza kugirango asuzumwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza busaba ababyeyi kwita ku bana babo umunsi ku wundi kandi bakaganira, ubuyobozi kandi busaba abantu kwirinda gukora ibyaha kuko bigira ingaruka kuwakorewe icyaha ndetse n’uwagikoze zirimo no kuba bafungwa.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza