Perezida Kagame yasezeranyije abagore kutazabatererana mu iterambere

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifurije umunsi mwiza abagore, kuri iyi tariki ya 08 Werurwe 2023, Isi yizihiza umunsi Mpuzamahanga wabahariwe.

Perezida Kagame Paul ari mu ndashyikirwa mu guharanira iterambere ry’umugore

Mu butumwa bwe kuri uyu munsi, Perezida Kagame yifatanyije nabo abibutsa ko bari ku mwe mu rugamba rw’uburinganire.

Ati “Nsuhuje abagore bose bo mu Rwanda no ku Isi hose kuri uyu munsi w’ingirakamaro. Turi kumwe namwe muri uru rugamba rwo guharanira ko ihame ry’uburinganire  rishyirwa mu bikorwa uko bikwiye”

Uyu munsi ku rwego rw’Igihugu waberye mu Karere ka Nyagatare aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Nta we uhejwe, guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.”

Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba na gahunda ziha umugore ijambo no kumuteza imbere.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rishimangira ko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Uyu munsi wizihizwa mu rwego rwo kwishimira intambwe abagore bamaze gutera muri politiki n’ubukungu .

Loni yatangiye kuwizihiza mu 1975, iwemeza ku mugaragaro mu 1977 nk’umunsi ugamije gukangurira abantu kumenya ibibazo by’umugore.

Insanganyamatsiko ya mbere ya Loni yashyizweho mu 1996 yagiraga iti “Kwishimira ibyahise, Gutegura ejo hazaza”.

- Advertisement -

Mu myaka yashize uyu munsi wizihizwaga mu ngendo n’ imyigaragambyo bigamije kugaragaza ikibazo cy’ubusumbane, ahanini abagore nta jambo bagiraga nko mu miyoborere, politiki n’ibindi ndetse hari n’uburenganzira bamburwaga.

TIYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW