Perezida Putin yatunguranye asura umujyi wo muri Ukraine

Ibitangazamakuru bya Leta mu Burusiya byatangaje ko Perezida, Vladimir Putin yasuye atunguranye umujyi wa Mariupol wo muri Ukraine, washegeshwe n’intambara ariko ugwa mu maboko y’ingabo ze.

Perezida Putin yagaragaye yitwaye mu modoka

Amashusho agaragaza Perezida Putin atwaye imodoka mu muhanda, ndetse aganira n’abaturage.

BBC ivuga ko hataramenyekana igihe amashusho yafatiwe.

Gusa ibitangazamakuru bindi bivuga ko uruzinduko rwa Perezida Putin mu mujyi w’icyambu wa Mariupol rwabaye ku wa Gatandatu.

Nibwo bwa mbere Perezida Putin asuye ibice ingabo z’Uburusiya zigaruriye kuva intambara yatangira muri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare, 2022.

Perezida Putin kandi ngo yahuye n’abayobozi b’ingabo ze mu mujyi wo mu Burusiya wegereye Mariupol witwa Rostov-on-Don.

Ibiro ntaramakuru Tass news agency bivuga ko Putin yagiye muri uriya mujyi wo muri Ukraine akoresheje kajugujugu.

Hanagaragaye amafoto Putin aganira n’abaturage

Amashusho yafashwe agaragaza Perezida Putin ari kumwe na Visi Minisitiri w’intebe, Marat Khusnullin, amusobanurira uko barimo kongera kubaka uriya mujyi wasenywe bikomeye n’intambara.

Putin yanasuye ahantu h’imyidagaduro hitwa Philharmonic Hall, aha niho Uburusiya bwagennye ngo hacibwe imanza bamwe mu barindaga agace k’inganda kanini cyane kitwa Azovstal hatunganyirizwa zahabu n’ibindi byuma.

- Advertisement -

Benshi mu baharindaga barwana n’ingabo z’Uburusiya byarangiye bamanitse amaboko bafatwa mpiri.

Mariupol ni umujyi umaze hafi umwaka uri mu maboko y’Ubursiya, Ukraine ivuga ko mu ntamabara haguye abantu 20,000.

UN yo mu bushakashatsi bwayo igaragaza ko inyubako hafi 90% zangiritse, naho mu baturage bagera ku 500,000 bari bahatuye mbere y’intambara, 350,000 barahunze.

Hari abaturage batuye muri uriya mujyi babwiye BBC ko Uburusiya burimo gushaksiha amafaranga menshi yo gusana no kongera kubaka uriya mujyi kugira ngo bwigarurire imitima yabo, ndetse no kwigarurira uwo mujyi.

Uburusiya buvuga ko Mariupol ubu irimo abaturage 300,000.

 Hasohotse impapuro zo gufata Perezida Putin n’umugore ukora mu biro bye

Putin yanasuye ahantu h’imyidagaduro muri uriya mujyi wa Mariupol

UMUSEKE.RW