Hasohotse impapuro zo gufata Perezida Putin n’umugore ukora mu biro bye

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye/Hague kuri uyu wa Gatanu rwasohoye impapuro zo gufata Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

Putin avuga ko intego zamujyanye muri Ukraine zizagerwaho ntakabuza (Archives)

Arashinjwa gukora ibyaha by’intambara muri Ukraine.

Urukiko ruvuga ko rwasohoye impapuro zo gufata Putin kubera uruhare rwe mu byaha by’intambara bikorwa muri Ukraine kuva Uburusiya buteye kiriya gihugu muri Gashyantare 2022.

Itangazo rivuga ko “kuva kuri uyu wa 17 Werurwe, 2023, Urugereko rw’Ibanze rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwasohoye impapuro zo guta muri yombi abantu babiri kubera ibiri kuba muri Ukraine : Vladimir Vladimirovitch Putin na Madamu Maria Alexeyevna Lvova-Belova”.

Uyu Maria Alexeyevna Lvova-Belova ni Komiseri mu Biro bya Perezida mu Burusiya ushinzwe uburenganzira bw’abana.

Perezida Vladimir Putin ashinjwa uruhare mu byaha by’intambara byo kwimura ku ngufu abaturage (abana) mu buryo butemewe n’amategeko, byakorewe mu bice Uburusiya bwafashe muri Ukraine, bakajyanwa mu Burusiya.

Ubushinjacyaha bwo muri Ukraine bwakiriye neza iri tangazo nk’icyemezo cy’amateka, naho Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy avuga ko ibi byabaye ari intangiriro.

UMUSEKE.RW