Perezida Tshisekedi ntashyigikiye amasezerano Ubwongereza bwagiranye n’u Rwanda

Mu kiganiro Perezida wa Congo Kinshasa, Felix Antoine Tshisekedi yagiranye n’ikinyamakuru The Times yakibwiye ko Ubwongereza budakwiye kugirana amasezerano n’u Rwanda “kuko rutagira Demokarasi”.

Perezida wa Congo Kinshasa, Felix Antoine Tshisekedi

Tshisekedi avuga ko amasezerano agamije ubufatanye mu by’ubukungo no kurwanya abimukira binjira rwihishwa mu Bwongereza, bakajya boherezwa mu Rwanda, yasinywe kugira ngo Ubwongereza bufunge amaso “ku bushotoranyi bw’u Rwanda n’ibikorwa byarwo muri Congo”.

Perezida wa Congo ashinja Perezida Paul Kagame “kugira igitugu”.

Yabwiye kiriya kinyamakuru ati “Ni gute igihugu gifite indangagaciro zagutse nk’Ubwongereza gishobora kugirana amasezerano n’abafatanyabikorwa nka bariye?”

Iyi nkuru yashyizwe no ku rubuga rwa Perezidansi ya Congo Kinshasa, yibutsa ko ubwo Tshisekedi yavugaga biriye, ari bwo Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman yari mu Rwanda kugira ngo ashyire umukono ku masezerano y’inyongera ajyanye n’ayasinywe mbere.

Suella Braverman abona u Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero mu bintu bitandukanye, yaba umutekano, gufata neza abaturage bacyo, ndetse na Demokarasi bitandukanye n’uko Perezida Tshisekedi aruvuga.

Tshisikedi, w’imyaka 59 yaganiriye na The Times ari mu biro bye i Kinshasa.

Mu bindi yavuzeho ni intambara y’umutwe wa M23, akaba yarasabye ko u Rwanda rwafatirwa ibihano arushinja gufasha izi nyeshyamba.

Yashinje umutwe wa m23 kugira uruhare mu gufata abagore ku ngufu, ubwicanyi ku basivile no kwiba imitungo kamere.

- Advertisement -

Perezida Tshisekedi yagize ati “Birasa nkaho amasezerano ajyanye n’abimukira afite agaciro ku Bwongereza kurusha gushyigikira amahoro, n’umutekano muri Congo.”

Congo n’u Rwanda bimaze igihe birebana ay’ingwe, ndetse rimwe na rimwe mu mbwirwaruhame Abakuru b’Ibihugu bakavuga amagambo yo guhigana ubutwari mu mbwirwaruhame zabo.

Tshisekedi yigeze kuvuga ko azashyigikira Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bwa Kagame, mu kumusubiza Perezida Paul Kagame avuga ko “yabifashe nko kwikinira”, gusa avuga ko ategereje ko azabishobora.

U Rwanda rushinja Congo kurugira urwitwazo mu bibazo biyireba, ndetse no gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kigali – Ubwongereza buzatanga miliyari 60Frw mu mushinga w’ubwubatsi i Gahanga

UMUSEKE.RW