RDC: Abahoze mu gisirikare bagiye gutanga “umusada” mu guhashya M23

Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanzuye ko abahoze mu gisirikare babarurwa kugira ngo babashe gufasha bagenzi babo [ umusada ] mu rugamba bahanganyemo n’inyeshyamba za M23.

Abahoze ku rugamba bagiye gutanga umusada wabo

Minisitiri Gilbert Kabanda yabwiye inama y’Abaminisitiri ko ari ingenzi gukusanya abahoze mu gisirikare kugira ngo batange imbaraga zabo mu kurinda igihugu.

Yashimangiye ko uru rwego ruzaba rugizwe n’abasirikare bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abahoze mu nzego z’umutekano zitandukanye, bitezweho ubunararibonye mu gutsinsura M23 yabaye ibamba muri Kivu ya Ruguru.

Haziyambazwa kandi abasirikare birukanywe kubera imyitwarire mibi, abavuye mu gisirikare ku bushake ndetse n’urubyiruko ruzahabwa imyitozo.

Haribazwa niba aba bahoze ku rugamba bafite ubushobozi bwo guhangana na M23 mu gihe Leta yinangiye kuganira n’uyu mutwe uvuga ko ushaka ko intambara isozwa n’ibiganiro by’amahoro.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW