Rubavu: Mu Murenge umwe imvura yasenye inzu zigera kuri 41

Imvura irimo amahindu n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 09 Werurwe 2023, yasenye inzu nyinshi mu Karere ka Rubavu, aho mu Murenge umwe wa Nyamyumba habaruwe izigera kuri 41.

Umutage areba igihombo imvura yamuteje ku bishyimbo yari atezemo amafaranga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murindangabo Eric, yabwiye UMUSEKE  ko iyi mvura yangije n’ibindi bitandukanye.

Ati “Kugeza ubu inzu twamaze kumenya ni 41, ibigo by’amashuri bibiri (2), ibyumba bibiri kuri buri Kigo n’igikoni byagurutse, urusengero rumwe na rwo rwagurutse.”

Ibyo bigo ni GS Kabiza hagurutse ibyumba bibiri n’igikoni ndetse Centre Scolaire Rubona(CS Rubona)  naho hagurutse ibyumba bibiri n’igikoni.

Hari inzu yaguye ku baturage batanu, batatu bagiye kwivurizwa ku Kigo Nderabuzima, abandi bagiye ku Bitaro bikuru bya Gisenyi.

Uyu muyobozi avuga ko hagikorwa ibarura ry’ibyangiritse ariko ko abaturage bamwe bari bacumbitse mu baturage.

Ati “Kugeza ubu hari hakibarurwa ibyangiritse ariko hari abacumbitse mu baturanyi.”

Mu byo imvura yasenye harimo n’urusengero

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEK.RW