Ruhango: Abantu barembeye kwa muganga nyuma yo kunywa amata

Umubare w’abantu barenga 20 bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa amata muri restaurant mu mujyi wa Ruhango.

Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Ntiharamenyekana icyanduje abo bantu, gusa abafahswe baracibwamo ndetse bakaruka.

Valens HABARUREMA, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru bayamenye.

Ati “Turimo gukurikirana abaturage bacu ko boroherwa. Ni restora isanzwe igendwamo n’abantu, bariyemo bananywa amata, ntabwo turamenya icyabihumanyije, ariko inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana ari na ko abashinzwe ubuvuzi bita ku baturage.”

Ubwo twavuganaga, Mayor HABARUREMA yadutangarije ko yari afite umubare w’abantu barenzeho gato 20 bari ku Kigo Nderabuzima cya Kibingo mu mujyi wa Ruhango.

Ati “Undi tubona ko akeneye kwitabwaho kurushaho twamujyanye ku Bitaro by’Intara bya Kinazi.”

Valens HABARUREMA yahumurije abaturage ko mu biribwa hari ubwo biba bifite ikintu cyatuma umuntu ubiriye arwara, kandi ibyo bisanzwe bibaho, ndetse avuga ko abaturage bakwiye gutekana kuko abarwaye bari gukurikiranwa.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko bariya bantu bariye muri iriya restora ku wa Kabiri, ariko ibyo kurwara kwabo byamenyekanye kuri uyu wa Gatatu.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW

- Advertisement -