Ruhango: Inzuki zatwaye ubuzima bw’umuntu

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, bavuga ko hari umwana w’imyaka ine y’amavuko inzuki zariye akahasiga ubuzima.

Umwana w’Imyaka 4 yariwe n’inzuki arapfa

Aba baturage babwiye UMUSEKE ko urupfu ry’uyu mwana witwa Iradukunda Berwa Fillette rwabereye mu Mudugudu wa Nyqmugari, Akagari ka Gafunzo mu Murenge wa Mwendo, ahagana saa sita z’amanywa.

Bavuze ko inzuki zariye uyu mwana ari iz’umuturage witwa Munyanziza Théoneste yororeraga mu mizinga muri ako gace.

Iradukunda yabanje kujyanwa kwa Muganga izo nzuki zikomara kumurya, ahageze ahita yitaba Imana kubera ko yari yazahaye.

Inzuki kandi zariye abandi bana 9 harimo abafite imyaka y’amavuko itatu kugera kuri 17, bamwe bakaba bajyanywe kwa Muganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yemeje ayo makuru ko urupfu rw’uyu mwana rwatewe n’inzuki abana bakinjshije, noneho ziva mu mutiba wazo, zibasanga aho bari bari zitangira kubadwinga.

Ati: “Nibyo koko jnzuki zishe umwana w’imyaka ine y’amavuko, kandi bamugejeje kwa Muganga yarangije kwitaba Imana.”

Mayor Habarurema yihanganishije umuryango wa Iradukunda, asaba bagenzi be kujya birinda ikintu cyose cyashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iradukunda Berwa ni mwene Iradukunda Pacifique na Mutuyimana  Adelphine. Umurambo wa Nyakwigendera wagejejwe mu Bitaro by’i Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma.

- Advertisement -

Abaturage bavuga ko inzuki zishe uwo mwana, zikarya na bagenzi be  ziri kunzira ijya ku kigega cy’amazi bavomaho bikavugwa  hari bamwe muri abo zariye bajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Muyunzwe, abandi bajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Mwendo.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango