Ruhango: Umuturage arashinja ubuyobozi ku muteza igihombo

Umuturage wakoreraga mu karere ka Ruhango arashinja ubuyobozi ku muteza igihombo, ubuyobozi buvuga ko uriya muturage yakoze amakosa.

Uyu muturage avuga ko inzego zose yagezeho zitamurenganuye

Frolance Mukankubana avuga ko yacurirazaga “alimentation” muri gare y’akarere ka Ruhango akaba yaranacumbitse muri ako karere kuko abaturarwanda bari mu gihe cya “Guma mu karere”, maze mu gihe cya COVID-19  ntiyishyura ku gihe ukwezi kumwe ubukode bw’inzu yagenzurwaga na Ruhango Investment Company(RIC).

Umukozi w’iriya kompanyi (umucangamutungo) amwibutsa kwishyura bumvikana igihe azishyurira, icyo gihe bumvikanye kitaragera uwo mukozi bavuganye araza ari kumwe n’undi bamufungira umuryango yakoreragamo nk’uko abivuga.

Yabwiye UMUSEKE  ati “Umucungamutungo yaje ari kumwe na Kanuma wasoreshaga muri gare, nka saa tatu bashyira ingufuri ku rugi rwanjye ubwo mu rwego rwo kwirinda ko nyuma baza bagufungura ntahari nkibwa, nanjye shyiraho izanjye ndataha n’umwana wamfashaga mu kazi.”

Uyu muturage kandi akomeza avuga ko yafungiwe akabibwira Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Ruhango Investment Company (RIC) icyarimwe akanaba  umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Marie Vianney Rusilibana akamubwira ko ari we wabitegetse.

Ati “Nyuma yo gufungirwa nabibwiye Vice-Mayor Economic w’akarere ka Ruhango Rusilibana Jean Marie Vianney arambwira ngo niwe wabasabye ngo bamfungire ndinda nsohoka mu biro bye yanze kumfungurira.”

Ikindi uyu muturage avuga ni uko bucyeye ikibazo yakigejeje ku rwego rwisumbuyeho muri aka karere rurimo Mayor w’akarere ka Ruhango icyarimwe na Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ruhango.

Ati “Naje kubibwira Mayor w’akarere ka Ruhango arambwira ngo Mayor na vice Mayor ntaho bataniye kuko icyo vice Mayor yakoze ngo adashobora kumuvuguruza.”

Mukankubana akomeza agira ati “Narebye na Perezida w’inama njyanama arambwira ngo tujye muri gare turebe uko ikibazo kimeze hahita hanaza Vice Mayor Economic Rusibilina barambwira ngo mfungure kuko ntari nitwaje urufunguzo (rw’ingufuri zanjye kuko hari hafungishije ingufuri zanjye n’iyabo), mbemerera kujya kuzana imfunguzo ariko mbabwira ko ibicuruzwa byanjye ninsanga byarangiritse banyandikira  bakazabinyishyura ntawansubije bose bahise bigira mu modoka barigendera.” 

- Advertisement -

Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Ruhango Investment Company (RIC) icyarimwe akanaba umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Jean Marie Vianney Rusilibana yabwiye UMUSEKE ko uyu muturage Frolence Mukantabana afungirwa ari we wabiteye kuko yanze gutanga ubukode bw’inzu.

Ati “Mukankubana yanze kwishyura Kompanyi y’ubucuruzi baramufungira bamusaba ko yishyura amafaranga yararimo ntiyayishyura.”

Iki kibazo si gishya kuri Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ruhango Gasasira Rutagengwa Jérome yabwiye UMUSEKE ko  uyu muturage atishyuye ubukode bw’inzu nk’uko bikwiye, baramufungira inzego bireba zihagurutse zijye kumufasha afungurirwe abura urufunguzo rwe kuko hariho ingufuri ye n’iya Ruhango Investment Company (RIC).

Ati “Yabanje kugirana amakimbirane n’abakozi ba Ruhango Investment Company (RIC), ntiyayagiranye na Rusibilina abo batavuganaga neza ni abacungaga iyo nzu Mukankubana yakoreragamo, bo banavugaga ko ari umunyamayeri adashaka ko ikibazo kirangira.”

 

Ese iyo umuturage atishyuriye ku gihe Ruhango Investment Company (RIC) bigenda gute?

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ruhango Gasasira avuga ko iyo umuturage atishyuriye ku gihe ubukode bw’inzu batamukura mu nzu ahubwo bamufungira ariko ziriya nzu rusange zicungwa

Yagize ati “Babafungira babasaba kwishyura ibirarane bafite babyishyura bakabafungurira we rero ntiyigeze yishyura kandi bagenzi be iyo bananirwaga kwishyura bakabafungira barishyuraga bakabafungurira.”

Iki kibazo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na we yakigejejweho.

Mukankubana  yagejeje mu nzego zitandukanye ikibazo cye zirimo na guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu ibaruwa UMUSEKE  dufitiye kopi Guverineri Alice Kayitesi yasubije uriya muturage  ko ubuyobozi bwa Ruhango Investment Company (RIC) bwifashije izindi nzego zirimo umuhesha w’inkiko, babaze ibikoresho bye byari mu nzu birabikwa kuko uyu muturage yari yarafunze uwo muryango ntiyishyura ubukode bw’inzu, ndetse yanga no kuwusubiza ba nyir’inzu.

Ubuyobozi bw’intara busanga nta karengane yagiriwe, gusa uyu muturage we ntabikozwa ahubwo avuga ko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yabogamiye ku buyobozi bwa Ruhango Investment Company (RIC).

Mukankubana avuga ko yafungiwe umuryango mu gihe cyirenga umwaka bimugiraho ingaruka zirimo no kutabasha kwishyura ideni abereyemo banki, ubu arishyuza iriya company ibicuruzwa bye avuga ko ubu byamaze kwangirika, aravuga ko iriya Kompanyi yamufungiye umuryango bidakurikije amategeko niba yarabonaga ko atishyura neza yagombaga kumuha integuza akaba yava muri iyi nzu ariko adafatiriwe ibye.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko iyo nzu uriya muturage yakoreragamo isigaye ikorerwamo n’undi muntu, ibikoresho by’uriya muturage kandi byarabaruwe bishyirwa mu cyumba cy’akarere anasabwa kuza kubitora aranga, avuga ko atatora ibikoresho gusa kandi nyamara byari kumwe n’ibicuruzwa byo atazabona.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW mu Ruhango