Rusizi: Umugabo arashakishwa akekwaho kwica umugore bamaranye imyaka 11

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bo mu karere ka Rusizi barashakisha umugabo ukekwaho kwica umugore bamaranye imyaka 11 babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Hategekimana Jean Damascene uzwi ku izina (Maso) arashakishwa

Ni umugabo witwa Hategekimana Jean Damascene uzwi ku izina (Maso) w’imyaka 50 y’amavuko akekwaho Kwica umugore babanaga witwa Nyiransabimana Dorothe, na we w’imyaka 50 y’amavuko.

Byabaye mu  ijoro ryo ku wa 19/03/2023 mu mudugudu wa Muhari, mu kagari ka Kamatita, mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe butangaza ko bwamenye iby’urupfu rwa nyakwigendera bubibwiwe n’umuturage wageze muri urwo rugo, agasanga umwana w’umukobwa akingiranye mu nzu.

INGABIRE Joyeux uyobora Umurenge wa Gihundwe yabwiye UMUSEKE, ati “Ni urupfu rwadutunguye biratubabaza, twabibwiwe n’umuturage wari ugeze mu rugo, yinjiye mu nzu asanga nyakwigendera yitabye Imana, twihutiye kuvugana na RIB kugira ngo badufashe mu iperereza”.

Yavuze bari bantu babanaga mu buzima bwo gushakisha, kandi mu mibanire yabo ngo wabonaga nta makemwa.

Ati “Mu makuru twagerageje gukurikira, abaturanyi batubwiye ko babanaga nta makimbirane bari babaziho ku buryo n’abaturanyi byarabatunguye, bari abantu babeshwaho no kwishakishiriza imirimo nta mwana bari barabyaranye, uwo mudamu ni we wari ufite umwana w’umukobwa.”

Ubuyobozi bwafashe ingamba zo gukomeza kwigisha abaturage, guharanira amahoro mu miryango ikabana nta makimbirane.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe butangaza ko amakimbirane ageza ku rupfu yaherukaga mu 2019.

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigengera nyuma y’uko umaze gukorerwa isuzuma kwa muganga  washyinguwe ku wa Mbere tariki 20 Werurwe, 2023.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I RUSIZI