Rutshuru: Rurambikanye mu gikombe cy’amahoro cyitiriwe Gen Makenga

Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Werurwe 2023 kuri stade Rugabo II muri Teritwari ya Rutshuru hatangiye imikino yo guhatanira igikombe cy’amahoro cyitiriwe Major Gen Sultan Emmanuel Makenga.

Amakipe ari guhatanira igikombe cy’amahoro cyitiriwe Gen Major Sultan Makenga

Ni imikino yitabiriwe n’amakipe ane y’abagabo ariyo Rubare Fc, Kiwanja Fc, Rutshuru Fc ndetse na Bunyangula Fc.

Iyi mikino izasozwa ku cyumweru tariki 26 Werurwe 2023 izitabirwa kandi n’amakipe y’abagore ya Rutshuru ndetse na Rubare.

Mu mukino w’ishiraniro wabaye kuri uyu wa Kane wanafunguye irushanwa ikipe ya Rubare Fc yatsinze bigoranye Rutshuru Fc igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wakurikiwe n’abaturage benshi nyuma y’igihe nta marushanwa y’umupira w’amaguru abera muri Rutshuru kubera ibibazo by’intambara.

Umwe mu baturage waganiriye n’UMUSEKE avuga ko imikino nk’iyi igaragaza ko bafite amahoro kandi bashimira Gen Major Sultan Makenga wabafashije kongera kubona ibyishimo.

Ati “Ni ibintu bishimishije cyane, iyi mikino iratwibagiza urusaku rw’amasasu twari tumazemo igihe, iki ni ikimenyetso ko dutekanye.”

Akomeza avuga ko muri Teritwari ya Rutshuru abaturage bakora imirimo yabo y’iterambere bakagira umwanya wo kwidagadura kuko hari amahoro.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 saa 15h00 Kiwanja Fc na Bunyangula Fc ziratana mu mitwe zishakemo izahura ku mukino wa nyuma na Rubare Fc ku cyumweru tariki 26 Werurwe 2023.

- Advertisement -

Ku Cyumweru saa 13h00 nibwo amakipe y’abagore yitabiriye iri rushanwa azakina havemo itwara igikombe cy’amahoro cyitiriwe Maj Gen Sultan Makenga kibaye ku nshuro ya mbere.

Cyakora bamwe mu rubyiruko rutisanga mu mupira w’amaguru narwo rusaba ko bategurirwa amarushanwa y’abanyempano mu muziki kugira ngo n’abo berekane ibyo bashoboye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW