Rwanda & Burundi: Mu bushobozi bwa ba Guverineri ntibafunguye imipaka ariko hari imyanzuro bafashe

Rusizi: Mu nama yahuje abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba, Intara y’Amajyepfo zo mu Rwanda n’Intara ya Cibitoke yo mu Burundi, bifuje ko hajyaho itsinda rihuruweho n’impande zombi mu byumweru bibiri rikazatangira imirimo yo kwiga uko ubuhahirane bwazakorwa, abaturage bakambuka imipaka badasabwe pasiporo.

Bizoza Careme Guverineri w’Intara ya Cibitoke, asuhuzanya na Habitegeko Francois Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Iyi nama yabereye mu Karere ka Rusizi ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe, 2023.

Abaturage bari biteze ko hagiye gufungurwa imipaka ihuza ibihugu byombi, bakongera guhahirana bifashishije jeto ariko siko byagenze.

Ku ruhande rw’igihugu cy’u Burundi,  Bizoza Careme Guverineri w’Intara ya Cibitoke yavuze ko bagiye gusaba ababakuriye ko hashyirwaho itsinda riziga uko hafungurwa impikaka yose, abaturage bakajya bambuka bakoresheje  jeto, n’ibicuruzwa byo mu Rwanda bikajya i Burundi nta nkomyi.

Yagize ati “Twashyizeho komisiyo ku mpande zose, turi abo hasi tugiye kubisaba abaturongora (abadutegeka) mu ndwi zibiri  (mu byumweru bibiri) bashyireho uwo murwi (itsinda) kugira ngo wige ibyo byose byo gufungura imipaka no guhahirana.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois na we yavuze ko muri iyi nama mu bushobozi bwabo nk’abayobozi b’Intara, icyo bakoze ari ugutanga ibyifuzo by’abaturage bayoboye, ibindi bitari mu nshingano zabo, bakabiharira inzego zibakuriye zigafata umwanzuro.

Ati “Twebwe tuyoboye Intara ntabwo twafata umwanzuro ngo jeto nisubireho, abakoreraga ku mupaka wa Ruhwa basubireyo, umupaka wa Bweyeye ufunze nufungurwe, twaganiriye dusanga abaturage b’impande zombi baranyotewe, icyo twakoze n’ukubishyira mu buryo byumvikana vuba, ku babishinzwe batange igisubizo kibereye abaturage”.

U Rwanda n’u Burundi bamaze igihe bareba uko umubano warushaho kuba mwiza.  Muri Gashyantare nabwo uyu mwaka itsinda ry’abayobozi b’u Burundi bagiranye ibiganiro n’ab’u Rwanda.

Ni itsinda ry’aba Guverineri b’Intara ya Kirundo, Bururi na Kayanza, bakiriwe ku mupaka wa Nemba  na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CGGasana Emmanuel, Kayitesi Alice w’Amajyepfo, Meya w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard,  hagamijwe gutsura umubano w’ibihugu byombi no gushishikariza Abarundi bahungiye mu Rwanda gutaha.

- Advertisement -

Biroroshye hagati y’u Rwanda n’u Burundi, i Rusizi bariga uko ‘Jeto’ yafasha abaturage kwambuka

Inama yahuje intumwa z’u Burundi n’iz’u Rwanda yabereye i Rusizi

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW I RUSIZI.