Tshisekedi yirukanye Abaminisitiri yinjiza abarimo Bemba na Vital Kamerhe

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi yashyizeho Abaminisitiri bashya, nyuma y’iminsi mike aburiye abari bariho ko hari abo azirukana akabasimbuza amaraso mashya.

Jean Pierre Bemba na Vital Kamerhe binjiye muri Guverinoma ya Tshisekedi

Ni mu itangazo ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu mu ijoro ryo ku wa kane tariki 23 Werurwe 2023.

Ni impinduka zinjije muri Guverinoma bamwe mu bahoze badacana uwaka na Perezida Tshisekedi nyuma yo gushinjanya uburyarya no gushaka kubikiza akoresheje imbaraga akabashyira mu buroko.

Mu bahawe intebe muri Guverinoma barimo Vital Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Tshisekedi akaza gufungwa azira kunyereza umutungo wa Leta nyuma agafungurwa mubyo abanyecongo bafashe nk’amayobera.

Vital Kamerhe ukomoka mu burasirazuba bwa Congo unahafite abayoboke benshi yagizwe Minisitiri w’intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Ubukungu.

Jean Pierre Bemba nawe yagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ku rugamba asimbuye Kabanda Gilbert.

Mu 2018 yafunguwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwakuyeho mu rwego rw’ubujurire igihano cy’imyaka 18 y’igifungo Bwana Bemba yari yahawe ku ikubitiro kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko-muntu.

Mu kumukuriraho icyo gihano, urukiko rwanzuye ko Bwana Bemba wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ataryozwa ibyaha byakozwe n’abasirikare yari ayoboye.

Mu bandi bahawe inshingano za Minisitiri w’Intebe bungirije barimo Peter Kazadi Kankonde wagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Christophe Lutundula Amara Apala wagumye ku mwanya wa Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga.

- Advertisement -

Jena Herve Mbelu Biosha wari umukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu nawe yagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe abakozi ba Leta.

Nicolas Kazadi yagizwe Minisitiri w’Imari, Samuel Kamba Mulumba Roger uw’ubuzima, Jose Mpanda uw’ubuhinzi, Ekila Marc uw’ubwikorezi, Tony Mwaba uw’amashuri abanza, ayisumbuye n’aya tekiniki, Bokele Adrien uw’uburobyi n’ubwikorezi, Julien Paluku uw’inganda.

Kabulo Mwana Kabulo yagizwe uwa siporo, Patrick Muyaya agumana inshingano yari afite mu gihe Kabanda Gilbert wari Minisitiri w’Ingabo yagizwe uw’ubushakashatsi naza siyansi n’abandi.

Perezida Tshisekedi yashyizeho kandi n’aba Minisitiri bungirije muri iyi Guverinoma iyobowe na Jean Michel Sama Lukonde yasimbuye iyari yarashyizweho muri Mata 2021.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW