Urukiko rwarekuye by’agateganyo Tuyizere Thaddée wayoboye Kamonyi

Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge rwarekuye  Tuyizere Thaddée wayoboye Akarere ka Kamonyi n’abagenzi be 4 bari bafunganywe, rubategeka kutarenga imbibi z’igihugu.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge

Aya makuru UMUSEKE wayahawe na bamwe mu bakurikiranye isomwa ry’urubanza Tuyizere Thaddée na bagenzi be bari bafunganywe.

Tuyizere Thaddée  wayoboye Akarere ka Kamonyi by’agateganyo we na bagenzi  4 bafashwe n’Ubugenzacyaha taliki  ya 22 Gashyantare, 2023  bakurikiranyweho umukozi wa Kampani  witwa Ndayizeye Jean de Dieu wagiriye impanuka  mu kirombe, bagenzi be bakamuzamukana agashiramo umwuka bageze mu nzira bagasiga umurambo we bakigendera.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Werurwe, 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwarekuye by’agateganyo  Tuyizere Thaddée n’abandi 4, ariko rubategeka kujya bitaba Umushinjacyaha rimwe mu cyumweru.

Urukiko kandi rwabatgetse kutarenga imbibi z’u Rwanda kugeza ubwo urubanza ruzaburanishwa mu mizi bakaba abere cyangwa bagahamwa n’icyaha bagakomeza gufungwa.

Urukiko rw’Ibanze kandi rwasanze impamvu ubushinjacyaha bwashingiyeho rubafunga by’agateganyo zidafatika.

Urukiko rwasanze ingwate  batanze ziguma mu maboko y’Urukiko hakaba ntawemerewe kugira icyo ahindura ku mutungo yatanzeho ingwate yatanze kugeza ubwo urubanza ruzaburanishwa mu mizi.

Gusa Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Hanrisson abajijwe iby’ayo makuru y’ifungurwa rya Tuyizere Thaddée na bagenzi be, avuga ko nta makuru arambuye baramuha y’ifungurwa ry’aba bagabo ko twategereza Inama arimo igahumuza kugira ngo atange amakuru arambuye.

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Kamonyi.

- Advertisement -