Umugenzi yapfuye amaze gukatisha itike muri gare ya Nyabugogo

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 yapfuye urupfu rutunguranye muri gare ya Nyabugogo ubwo yari amaze gukatisha itike y’imodoka.

Gare ya Nyabugogo

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023, ahagana saa saba z’amanywa (13h00).

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ni uko yari avuye mu Karere ka Kamonyi agiye gutega ngo yerekeze mu ka Rulindo.

Uyu mugabo wagaragara nk’ufite intege nke, ngo yaje muri gare ari kumwe na mugenzi. Mugenzi we yagiye gushaka itike, amusiga yicaye, agarutse asanga yashizemo umwuka.

Abakorera muri gare ya Nyabugogo babwiye BTN TV ko bakeka ko yari afite uburwayi. Ni mu gihe abandi bo bavuga ko ari inzara.

Umwe yagize ati “Sinzi niba ari inzara, ariko yari yinjiye muri biro arimo gukatisha, asohotse (wa mugenzi we), tubona umuntu arasambye, akomerezamo aragenda (arapfa).”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze  ko nyakwigendera ashobora kuba yazize uburwayi yari asanganywe.

Ati “Ni kwa kundi abantu bagendana indwara zitica uwo mwanya, ariko zigenda zica abantu, nk’indwara y’umutima, umuvuduko w’amaraso, za Diyabete…”

Akomeza agira ati “Nk’uwo kuba yitabye Imana ntakindi kindi kidasanzwe cyabayeho ni ukubera indwara.”

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamuhitanye.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW