Urubanza rwa Prince Kid rwasubitswe ku munota wa nyuma

Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid byari biteganijwe ko azaburana ku wa 10 werurwe 2023, ku Rukiko Rukuru ubujurire, gusa uru rubanza ntirukibaye kuri uyu wa Gatanu.

Urukiko Rukuru rwasubitse iburanisha ruvuga ko itariki rwari kuburanishirizaho uru rubanza ruyifiteho inama.

Umunyamakuru wa UMUSEKE ubwanditsi bw’Urikiko bwamubwiye ko iburanisha rya Isimwe Dieudonne ryimuriwe ku wa 31 Werurwe 2023 saa tatu za mu gitondo.

Ishimwe Diedonne ubwo yaburanye mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ibyaha Ubushinjacyaha bwamukurikiranyeho byo “Guhoza undi ku nkeke”.

Icyo cyaha ku wa 02 Ukuboza 2022 urwo rukiko rwakimugizeho umwere, ruhita rutegeka ko arekurwa urubanza rukimara gusomwa.

Ku wa 31 Ukuboza 2022  Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kurekura ISHIMWE.

Ishimwe Diedonne yatawe muri yombi bwa mbere kuwa 25 Mata, 2022 aho icyo gihe urwego rw’ubugencyana, RIB rwatangaje ko rumukekaho ibyaha bitandukanye, birimo Ihohotera rishingiye ku gitsina, aho rwavugaga ko yasambanyije bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yateguraga.

Urubanza rwa Prince Kid ruri mu zavuzwe cyane muri 2022 kubera ko ari umuntu uzwi mu marushanwa ya Miss Rwanda,  yateguye mu myaka icyenda.

- Advertisement -

Mu ntangiriro za Werurwe, 2023 Prince Kid yasezeranye mu murenge wa Rusororo na Iradukunda Elsa, wabaye Miss bemeranya kuzabana akaramata.

Jean Paul NKUNDINEZA/ UMUSEKE.RW